• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
18/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
18/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
18/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira

Burundi: Abantu bakomeje kwicwa n’abantu bivugwa ko batamenyekana

Umwanditsi
January 16, 2017

Mu Gihugu cy’u Burundi, Abagabo babiri hamwe n’umwana w’umuhungu w’Imyaka 10 bishwe barashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu ariko abakoze ubwicanyi nta wamenyekanye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017, abantu batatu barimo abagabo babiri n’umwana umwe w’umuhungu w’imyaka 10 bishwe barashwe n’abantu kugeza ubu bivugwako bataramenyekana.

Aba bishwe uko ari batatu aribo; Vincent Nshimirimana, Serge Mpawenimana hamwe na Oscar Nsengiyumva n’umwana w’umuhungu w’imyaka 10, bishwe aharenga i saa mbiri z’ijoro. Bategewe mu mayira abiri ahitwa Jimbi ku mutumba wa kavumu muri zone Muyira ya komine Kanyosha.

Uwari umugore wa Nyakwigendera Nshimirimana, yatangaje ko kuri we kugeza ubu abona atazi uburyo agiye kubaho n’umwana muto umugabo we amusigiye. Imiryango ya banyakwigendera kugeza ubu iribaza icyo ababo barashwe bazize?

Abanyakavumu basaba ubutegetsi ko gukura cyangwa kwambura intwaro abantu bazitunze batabifitiye uburenganzira byakomeza kuko ngo bigaragara ko zigihari nyinshi mu banyagihugu.

Umukuru wa Zone Muyira avuga ko iperereza kuri ubu bwicanyi ryatangiye ndetse agasaba abo ayoboye kuba maso ariko kandi bakanatungira agatoki inzego zibishinzwe ku kintu cyose babona gishobora kuba cyahungabanya umutekano.

Abantu batandatu bahagaritswe n’umukomiseri w’igipolisi mu ntara ya Bujumbura kuri iki cyumweru ku mpamvu z’iperereza ku bijyanye n’uru rupfu rw’abantu batatu.imiryango y’abahagaritswe yo ivuga ko boba bahagaritswe kubera ari abayoboke ba Agathon Rwasa.

Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, ryashatse umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi ngo agire icyo avuga kuri ubu bwicanyi ndetse n’ifatwa ry’aba bantu batawe muri yombi ku bw’iperereza ariko ntabwo ryabashije ku mubona.

Kuva uyu mwaka wa 2017 watangira, abantu batanu bishwe barashwe muri komine ya Kanyosha y’intara ya Bujumbura. Babiri biciwe muri zone Kiyenzi ku mutumba Musugi mw’ijoro ry’itariki ya mbere kuno kwezi kwa mbere turimwo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5835 Posts

Politiki

4086 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga