Burundi: Abantu 12 bamaze kwicwa n’inzara mu gihe kitarenze amezi ane

Abageze mu zabukuru hamwe n’abana nibo bibasiwe cyane n’inzara mu makomini ya Gihanga na Bubanza aho abagera kuri 12 kuva mu kwakira 2016 kugeza muri uku kwa mbere 2017 bamaze gupfa.

Kuva mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize wa 2016 kugera uno munsi, abantu biganjemo abana n’abageze mu zabukuru 12 nibo bahitanywe n’inzara ikomeje ku bica bigacika mu bice bimwe by’amakomini ya Gihanga na Bubanza.

Benshi muri aba baturage usanga babyimbye inda, ibirenge ndetse n’amatama, bamwe ntabwo muganira ngo babone n’akuka ko kuvuga kubera inzara, ababashije gutobora ngo bavuge nabo ni amarira masa.

Bamwe mu baganiriye n’ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru bavuga ko ubuzima bubagoye, hari abamaze iminsi itatu ndetse inarenga nta kintu bari bashyira mu nda, imyaka bateye mu mirima yose yarumagaye kubera izuba.

Abaturage baratabaza umuhisi n’umugenzi by’umwihariko Leta y’u Burundi ngo bagobokwe barebe ko babarengera kuko inzara irabatwara abantu. Uko inzara ibarembeje ni nako ubukene bubageze kubuce kuko no kugira ngo bashyingure ni ugusenya imiryango y’inzu zabo bagakoramo amasanduku yo gushyiramo abapfuye.

Abaturage kandi kubera inzara usanga basakambura amabati asakaye inzu zabo bakagurisha kugira ngo babashe kubona utwabafasha. Abategetsi bo muri aya makomini hamwe n’intara ya Bubanza, baratabariza aba banyagihugu basaba imiryango yose yaba mpuzamahanga n’iyo mu gihugu, abategetsi n’abantu ku giti cyabo bifite ko babatabara kuko ngo abaturage bamerewe nabi n’inzara idasiba guhitana bamwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →