Polisi y’u Rwanda yasubije ubikoresho bitandukanye benebyo bari babyibwe

Abantu batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu ahanini biganjemo abatuye mu murwa mu kuru w’u Rwanda bahawe na Polisi y’u Rwanda ibikoresho bitandukanye bari baribwe n’abajura.

Ibikoresho bitandukanye birimo Televiziyo za rutura( Flat Screens tv) nibyo Polisi y’u Rwanda yasubije benebyo bari barabyibwe mu bice bitandukanye by’igihugu nyuma yo kugaragaza ibihamya by’uko ibyo bikoresho ari ibyabo.

Polisi ivuga ko ibi byose byafashwe mubihe bitandukanye, byafatanywe ababyibye ndetse ibindi bifatanwa abantu babiguze ku makuru Polisi y’u Rwanda ikesha by’umwihariko abafatanyabikorwa bayo mu kubungabunga no gucunga umutekano w’abanyarwanda.

Kayirangirwa Annuala utuye Nyamirambo, yasubijwe ibyo abajura bari baramwibye umwaka ushize ubunani bwa 2017 bubura iminsi itatu ngo bube, yasubijwe mashine ye ya Laptop nubwo ngo terefone itabashije kuboneka ariko ngo nayo afitiye polisi y’u Rwanda icyizere ko izaboneka.

Kayirangirwa, avuga ko yatezwe n’abantu batatu bigaragara ko bambaye neza ndetse utanakeka ko ari abajura, umwe ngo yaraje ramuhuzahuza amuganiriza, mugenzi we amuturuka inyuma amukubita ikintu igikapu yari afite kubera ubwoba ngo akirekurira hasi undi wari imbere nawe amukubira ingumi mu nda ahita yicara hasi barakijyana.

Nyuma ngo yaje kumva itangazo rya Polisi risaba abantu bose bibwe kujya kureba niba mu byibwe harimo ibyabo, agezeyo ngo yasabwe kwerekana ibiranga ibyo yibwe ku bw’amahirwe abona machine ya Laptop nubwo terefone yo ngo itaraboneka. Abwira abajura n’ababagurira ngo biyimbire kuko bahagurukiwe.

Nubwo ibyazanwe hano byose ari ibyamaze kubona ba nyirabyo, kubijyana wabanzaga gusinya ko ugitwaye.

Mukeshimana Jephte, utuye Kanombe yasubijwe Televiziyo yo mu bwoko kwa Flat Screen yibwe mu kwezi kwa gatanu umwaka wa 2016, nubwo ngo yari yatanze ikirego ngo nta kizere yumvaga agifite ariko ubwo yayibonaba yashimye Imana ndetse na Polisi ku gikorwa gikomeye yakoze.

Avuga ko Televiziyo ye yari yayiguze ibihumbi 460 by’u Rwanda, ngo ayibwa n’abajura bamuteye ari mu ijoro bacukura inzu batwara televiziyo nyuma nibwo ngo yabimenyesheje Polisi.  Aho yumviye ko abibwe bari kujya kureba ibyibwe bitwaje ibimenyetso by’ibyo bibwe ngo nawe ni muri ubwo buryo yaje maze ku bw’amahirwe asanga ibyo yibwe byarafashwe.

SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali atangaza ko uretse ibyatanzwe none ngo hakiri n’ibindi polisi igitegereje ko bene kubyibwa baza kubireba bitwaje ibimenyetso ko ari ibyabo bityo bakabihabwa.

SP Hitayezu, avuga ko iki gikorwa cyo guhiga abajura cyakozwe mu mikwabu itandukanye, avuga ko abajura bagera kuri 26 bafashwe bagashyikirizwa ubutabera hakaba n’abandi bagikorwaho iperereza. Avuga kandi ko hari nibyo bafatanye abari babiguze, mu byabonye ba nyirabyo; birimo tereviziyo za rutura( Flat screens tv) 18, Laptop 12, Tereviziyo zisanwe 6, iphone 2, Smart phone 3, ibyuma bya muzika hamwe n’ibindi.

SP Hitayezu, agira inama abantu bose muri rusanjye kwirinda uburangare bushobora gutuma aha icyuho abajura, ibi birimo kwibuka gukinga amadirishya n’inzugi by’aho abantu baba mu gihe bagiye kuryama, kwitwararika bagira uruhare mu kubungabunga umutekano w’ibintu byabo, mu gihe ari mu rugo cyangwa adahari agomba kuba yizeye ko ibihari cyangwa ibyo asize bifite umutekano usesuye. Yibutsa abantu kandi gushyira ibimenyetso runaka ku bikoresho byabo no kubika ibihamya by’ibyo baba baguze hanyuma kandi bakanihutira gutanga amakuru mu nzego za polisi n’izindi mu gihe bahuye n’ikibazo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Polisi y’u Rwanda yasubije ubikoresho bitandukanye benebyo bari babyibwe

  1. Mike January 22, 2017 at 10:28 am

    Gufata ibyibwe ugashakisha ba nyirabyo kugeza ubibashyikirije!Iyi ni Polisi y’abaturage pe!Ndayishimira ubwo bunyamwuga.Nikomereze aho.

Comments are closed.