Abapolisi 326 bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo

Mu kigo cyigisha ibijyanye no kurwanya iterabwoba cya Mayange no mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali harabera imyitozo yo kurwanya iterabwoba hamwe n’iyo gukumira no guhosha imyigaragambyo, bose hamwe ni 326.

Ku itariki ya 9 Gashyantare 2017, Polisi y’u Rwanda yatangije imyitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo ihuriwemo n’abapolisi bose hamwe 326. Umwitozo wo kurwanya iterabwoba urabera mu kigo cyigisha ibijyanye no kurwanya iterabwoba cya Mayange mu karere ka Bugesera naho uwo gukumira no guhosha imyigaragambyo wo urabera mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali mu karere ka Rwamagana.

Iyi myitozo igamije gutuma abapolisi bahora biteguye, bafite ubumenyi buri gihe ndetse banafite ingufu igihe cyose zituma bakora neza akazi kabo.

Abapolisi 266 nibo bari mu mwitozo wo guhosha imyigaragambyo; mu gihe abandi 60 bo bakora ujyanye no kurwanya iterabwoba.

Ubwo yatangizaga uwo kurwanya iterabwoba mu kigo cya Mayange, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko gukomeza kongera ubumenyi ku bapolisi no kugira ibikoresho bigezweho ari ngombwa cyane kuko ari igisubizo cy’ibintu bibangamiye umutekano.

Mu bitabiriye ibikorwa byo gutangiza iyo myitozo yombi; hari Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi  DIGP Dan Munyuza, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, abapolisi bakuru bayobora amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda, abayobora Polisi y’u Rwanda mu Ntara n’Umujyi wa Kigali n’abandi.

Minisitiri Busingye yagize ati:” iyi myitozo ijyanye no kubungabunga umutekano kuko isaba ko umupolisi ahora ari maso kandi yiteguye gushaka umuti w’ikintu cyose cyahungabanya umutekano; byaba ibyaha byambukiranya imipaka cyangwa se ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga; kubirwanya no kubikumira bikaba aribyo bituma abaturarwanda bahora batekanye mu byo bakora byose kubera umutekano usesuye bafite”.

Yakomeje yizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufasha Polisi y’u Rwanda muri ibi bikorwa byose bituma ikomeza gukora kinyamwuga hagamijwe kuburizamo, kurwanya no gukumira ibyaha.

DIGP Munyuza, Ubwo yagezaga ijambo rye ku bitabiriye umwitozo mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, yavuze ko guhosha imyigaragambyo biri mu nshingano za Polisi y’u Rwanda; ariko yongeraho ko bigomba gukorwa hakurikijwe amategeko

Yagize ati:” bigomba gukorwa neza, nta guhutaza abaturage mbese bigakorwa hakurikijwe amategeko ahana ibyaha cyangwa ibindi bibangamiye umutekano”.

Umwitozo ku guhosha imyigaragambyo, uba ugamije kumenya uko wakwitwara n’icyo wakora imbere y’agatsiko k’abantu cyangwa itsinda ry’abakora imyigaragambyo, ndetse n’uko amategeko yubahirizwa mu kuyihosha no gushaka ku buryo bwihuse umuti w’ibyo bibazo, no kugarura ituze ndetse abapolisi bakamenya no gukoresha neza ibikoresho bihosha iyo myigaragambyo.

Iyi myitozo yombi kandi, ituma hanamenyekana uruhare rw’itangazamakuru ndetse n’uko abanyamakuru barindwa bakanafashwa kubona amakuru bifuza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →