Abimukira basaga 160 batawe muri yombi na Polisi mu mugambi wo gusubizwa iwabo

Igipolisi hamwe n’abategetsi muri Leta zunze ubumwe za Amerika batangaza ko bataye muri yombi abimukira basaga 160 batemewe n’amategeko mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abimukira batemewe n’amategeko basaga 160 muri Leta zunze ubumwe za Amerika, byatangajwe n’abategetsi ko batawe muri yombi na Polisi mu bice bitandukanye by’iki gihugu mu mugambi wo gusubizwa iyo baturutse.

Ifatwa ry’aba bimukira muri iki gihugu cya Amerika, abategetsi batangaza ko ntaho rihuriye n’umugambi ndetse n’itegeko Perezida Donald Trump aherutse gushyiraho mu minsi mike ishize.

Abafashwe muri uyu mukwabu wa Polisi, ikinyamakuru The Washington dukesha iyi nkuru gitangaza ko ari abantu basanzwe bafite ibyaha bitandukanye bakurikiranyweho ko kandi igikorwa ari igisanzwe gikorwa n’iki gipolisi mu kazi kacyo ka buri munsi.

Igikorwa cy’ifatwa ry’aba bimukira batagira ibyangombwa cyangwa se batemewe n’amategeko muri Amerika, muri iki cyumweru dusoje cyabaye muri Leta esheshatu harimo imijyi nka Atlanta, Chicago, New York, Los Angeles aho abantu bagera ku 160 batawe muri yombi.

Mu gihe igipolisi cya Amerika ndetse n’abategetsi batangaza ko ibyakozwe ntaho bihuriye n’ingingo cyangwa itegeko ryasinywe na Perezida Donald Trump, mu kwezi kwa mbere gushize 2017 yasohoye itangazo rivuga ko abimukira basaga Miliyoni 11 baba ku butaka bwa Amerika nta byangombwa babifitiye, yasinye kandi itegeko ritanga uburenganzira bwo kwirukana ku butaka bwa Amerika umwimukira wese utagira ibyangombwa yaba afite ibyaha bito cyangwa binini akurikiranyweho byaba ndetse n’abadafite ibyo bakurikiranwaho ariko ari abimukira batagira ibyangombwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →