Kamonyi: Abahinzi b’urumogi bakomeje gutabwa muri yombi ku bufatanye bw’abaturage na Polisi

Mu gihe kitagera ku byumweru bibiri mu karere ka Kamonyi hangijwe(hatwikiwe) ibiyobyabwenge bitandukanye byari bifite agaciro gasaga Miliyoni 15 z’amanyarwanda nyuma yo kubyangiza hadaciye amasaha 24 hagafatwa umugore uhinga urumogi, na none nyuma ye bitarenze icyumweru kimwe hafashwe umugabo wari ufite umurima w’urumogi iwe.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2017 mu Murenge wa Rugarika mu kagari ka Masaka umudugudu wa Rwimondo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi ku bufatanye n’abaturage bataye muri yombi umugabo witwa Havugimana Joseph wahinganga urumogi inyuma y’inzu atuyemo.

Nsengiyumva Celestin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika ku murongo wa terefone yabwiye intyoza.com ko igikorwa cyo gufata uyu muturage wahingaga urumogi cyakozwe ahanini n’abaturage ndetse ko ibi ari umwe mu musaruro w’inama bagirana zigamije kwicungira umutekano no kwiteza imbere.

Yagize ati:” Asa n’uwafashwe n’abaturage kuko nibo bari bafite amakuru ko afite urwo rumogi, noneho bagiye baramucunga mugitondo bari kumwe na DASSO, bari kumwe n’umukuru w’umudugudu, SEDO w’akagari hamwe n’inkeragutabara, saa kumi n’ebyiri za mugitondo bari bariyo amakuru yose bayafite, baramuhamagara asohotse bahita bamusaba kugumana nabo bahita bahamagara Polisi, yasanze ari kumwe nabo n’abandi baturage noneho bahita babereka rwa rumogi, urumva mu manyakuri abaturage nibo bari bafite ayo makuru.”

Gitifu Nsengiyumva, avuga ko mu murenge ayoboye wa Rugarika bafite umutekano, ko kandi bashyize imbere kuwucunga hagamijwe iterambere ry’umuturage, ko nta mwanya ibiyobyabwenge n’ababikoresha bafite, ari nayo mpamvu ngo babikurikirana ababikoresha mu buryo butandukanye bagafatwa. Ibi kandi ngo babona ari umusaruro mwiza bakesha inama bakorana n’abaturage n’abayobozi ku nzego zose zegereye abaturage.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →