• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
13/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
13/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
13/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Kamonyi: Impanuka ikomeye ihitanye ubuzima bw’umuntu batatu barakomereka

Umwanditsi
March 8, 2017

Imodoka Taxi Hiace itwara abagenze yavaga mu isantere ya Gihara mu murenge wa Runda yerekeza ku Ruyenzi, igonze abantu bane umwe ahita apfa abandi barakomereka cyane.

Kuri uyu mugoroba ahagana saa mbiri n’iminota cumi, imodoka taxi Hiace RAB 933 L itwawe n’umushoferi utabashije guhita amenyekana kuko yaburiwe irengero, yagonze abantu bane, umwe ahita ahasiga ubuzima batatu barakomereka bikomeye.

Impanuka yabereye nko muri metero ijana na mirongo itanu uva ku muhanda wa Kaburimbo ufashe uwigitaka ujya Gihara, abaturage bari aho iyi mpanuka yabereye, bavuga ko imodoka mu bigaragara yamanukaga yiruka imeze nk’iyabuze amaferi, umwe muri bane yagonze wahise uhasiga ubuzima yitwa Nyandwi Theophile.

Niyongabo Jean Louis, wari kumwe n’umugorewe mu imodoka bakagongwa ndetse umugore agakomereka, yatangarije intyoza.com ko iyi Taxi yagendaga nk’iyasaze, agira ati:” Njyewe nazamukaga ndi mu modoka n’umugore, imodoka ( Taxi) wagira ngo yari yasaze, iby’impanuka nawe urabizi ntumenya ibikubayeho, yakubise moto nayo iba ariyo inkubita Madamu wanjye arakomereka mujyana kwa muganga naho imodoka yanjye yo yangiritse.”

Uretse aba bantu batatu bakomerekeye muri iyi mpanuka hamwe n’umwe wahasize ubuzima, moto ifite Pulaki RC 173 A yari itwawe n’umumotari witwa Nizeyimana Gaspard uri muraba batatu akaba yakomeretse bikomeye, moto ye nayo yangiritse hamwe n’imodoka y’ivatiri ifite Pulaki RAA 441 I.

Nyuma y’iyi mpanuka, bamwe mu baturage baganiriye n’intyoza.com ubwo bari mu gufasha inzego zishinzwe umutekano ahabereye impanuka, bavuga ko imodoka zishinzwe ubutabazi kuzihamagara ari kimwe ariko ngo kugira ngo zizagere ahabereye impanuka ngo bitwara igihe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Olivier says:
    March 9, 2017 at 8:20 am

    so sad

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga