Kamonyi: Impanuka ikomeye ihitanye ubuzima bw’umuntu batatu barakomereka

Imodoka Taxi Hiace itwara abagenze yavaga mu isantere ya Gihara mu murenge wa Runda yerekeza ku Ruyenzi, igonze abantu bane umwe ahita apfa abandi barakomereka cyane.

Kuri uyu mugoroba ahagana saa mbiri n’iminota cumi, imodoka taxi Hiace RAB 933 L itwawe n’umushoferi utabashije guhita amenyekana kuko yaburiwe irengero, yagonze abantu bane, umwe ahita ahasiga ubuzima batatu barakomereka bikomeye.

Impanuka yabereye nko muri metero ijana na mirongo itanu uva ku muhanda wa Kaburimbo ufashe uwigitaka ujya Gihara, abaturage bari aho iyi mpanuka yabereye, bavuga ko imodoka mu bigaragara yamanukaga yiruka imeze nk’iyabuze amaferi, umwe muri bane yagonze wahise uhasiga ubuzima yitwa Nyandwi Theophile.

Niyongabo Jean Louis, wari kumwe n’umugorewe mu imodoka bakagongwa ndetse umugore agakomereka, yatangarije intyoza.com ko iyi Taxi yagendaga nk’iyasaze, agira ati:” Njyewe nazamukaga ndi mu modoka n’umugore, imodoka ( Taxi) wagira ngo yari yasaze, iby’impanuka nawe urabizi ntumenya ibikubayeho, yakubise moto nayo iba ariyo inkubita Madamu wanjye arakomereka mujyana kwa muganga naho imodoka yanjye yo yangiritse.”

Uretse aba bantu batatu bakomerekeye muri iyi mpanuka hamwe n’umwe wahasize ubuzima, moto ifite Pulaki RC 173 A yari itwawe n’umumotari witwa Nizeyimana Gaspard uri muraba batatu akaba yakomeretse bikomeye, moto ye nayo yangiritse hamwe n’imodoka y’ivatiri ifite Pulaki RAA 441 I.

Nyuma y’iyi mpanuka, bamwe mu baturage baganiriye n’intyoza.com ubwo bari mu gufasha inzego zishinzwe umutekano ahabereye impanuka, bavuga ko imodoka zishinzwe ubutabazi kuzihamagara ari kimwe ariko ngo kugira ngo zizagere ahabereye impanuka ngo bitwara igihe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Impanuka ikomeye ihitanye ubuzima bw’umuntu batatu barakomereka

  1. Olivier March 9, 2017 at 8:20 am

    so sad

Comments are closed.