Minisitiri Busingye na mugenzi we wa Mali basuye ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro rya Gishari

Ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro rya Gishari, ryashimiwe na Minisitiri Busingye na mugenzi we wa Mali ku bikorwa by’indashyikirwa rimaze kugeraho mu gutanga ubumenyi, gufasha abarituriye n’abanyarwanda muri rusanjye. Minisitiri wa Mali avuga ko bagiye kwigira kubyo yabonye i Rwanda.

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye ari kumwe na mugenzi we wa Mali, kuwa kane tariki ya 9 Werurwe 2017, basuye ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Gishari (Gishari Integrated Polytechnic -GIP) riri mu karere ka Rwamagana.

Bageze muri iri shuri, bakiriwe n’umuyobozi w’agateganyo waryo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, abereka bimwe mu bikorwa bikorerwa muri iri shuri, anabasobanurira amasomo atangirwamo.

Iri shuri ryubatswe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyingiro (WDA) mu mwaka wa 2011, ritangira kwigwamo muri Werurwe 2013, ritahwa ku mugaragaro ku wa 28 Ugushyingo muri uwo mwaka.

Ubu rifite abanyeshuri 753 barimo abapolisi n’abasivili, rikaba rifite amashami atandukanye, harimo Ubwubatsi, gukora no gushyira amashanyarazi mu nyubako, gushyira amazi mu mazu.

Muri iri shuri hanatangirwamo amasomo y’igihe gito ajyanye no kuhira imyaka, kuyobora amazi mu mirima, kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, gutwara imodoka nini, gukora imodoka no kuzisana, n’andi masomo.

Ku itariki 21 Gashyantare 2017, iri shuri ryahaye Impamyabumenyi imfura zaryo 161 zaharangije.

Mu ijambo rye, Minisitiri Busingye yashimye ibikorwa by’iri shuri aho yavuze ati:”Buri gihe uko nsuye ibikorwa bya Polisi nsanga bishimishije kandi hari icyo byigisha, ibikorerwa muri iri shuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Gishari ubwabyo birivugira. Mukomereze aho kandi mukomeze guhesha ishema igihugu cyacu.”

Minisitiri w’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu muri Mali Mamadou Ismaila Konate, wari kumwe na Minisitiri Busingye nawe yishimiye ibikorerwa muri iri shuri, avuga ko ibikorwa n’iri shuri ari indashyikirwa kandi igihugu cye nacyo kigiye kwigira kubyo yabonye mu Rwanda.

Mu byo iri shuri rifasha abaturage barituriye harimo guha abatishoboye ubwishingizi mu kwivuza (Mituelle de Sante), kububakira n’ibindi. Rifasha kandi muri gahunda ya Leta yo guha buri muturage ubushobozi bwo kwibeshaho neza no gutera imbere.

Mu bandi bari kumwe na Minisitiri Busingye, harimo Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →