Kwibuka 23: Kamonyi, Ababaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside barerekana ko hakiri urugendo

Mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu murenge wa Runda, hagaragajwe ubutumwa bwandikiwe uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 benshi byarenze ubwenge bwabo.

Mu butumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bwatanzwe mu buryo butandukanye haba kuruhande rw’ubuyobozi, haba se binyuze mu ndirimbo n’imikino yerekanwe; bwari ubutumwa bw’icyizere, ubutumwa buhumuriza, ubutumwa buha abanyarwanda icyizere cy’ubuzima. Gusa byagaragaye ko ba kidobya ntaho bagiye, ko hakiri inzira ndende yo guhindura bamwe bakiri kure mu myumvire.

Ubutumwa (Tract) bwanditswe n’umuntu utaramenyekana ndetse bugasomerwa mu ruhame mu gihe mu murenge wa Runda bibukaga ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaba umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kamonyi wabanje kubikomozaho (kuri Tract), yerekanye ko hakiri ikibazo gikomeye.

Yaba ndetse umuyobozi w’akarere ka kamonyi Udahemuka Aimable wabusomeye imbaga bwose, yabugarutseho ndetse buri muntu wari witabiriye igikorwa cyo kwibuka aho yari yicaye ukuva arajujura abandi bimyoza, byumvikana ko ari igikorwa kibabaje, kirenze ubwenge bwa bamwe aho batiyumvisha uburyo mu myaka 23 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye haba hakiri abantu bakibaswe n’imitima y’ubugome, bukava mu mitima yabo bakabuvuga ndetse bakanabwandika.

Udahemuka Aimable umuyobozi w’akarere ka kamonyi yasomye ubutumwa bwose uko bwakabaye, ubutumwa bwari bwavuzwe mu ncamacye n’umuyobozi wa Ibuka mu karer.

Udahemuka yabanje kuvuga ko gusoma uyu mukono bikomeye, nyuma ahita atangira gusoma ibyanditswe, yagize ati:” iyi Tract iravuga ngo; Matiyasi we, urakangisha ko uri umututsi, ko wancishije amafaranga kugira ngo usigare upima mu kabari, mwirirwa muturongesha amagufa, ubu ndayahaze ariko, cyangwa Voronika muzajya murongana amagufa y’imbwa mugira ngo ni ay’abatutsi.” Akomeza agira ati iyi ni Tract ibonetse Ikarama.

Aimable Udahemuka, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, avuga ko mu nama yari yamuhuje n’abandi bayobozi b’uturere tw’amajyepfo ku munsi wabanje yari yabiyemeyeho ko we abaturage be basobanutse, ko ingengabitekerezo zagabanutse dore ko yari afite ingero ebyiri gusa, ariko ngo bitageze ku masaha 24 bahise bamusubiza binyuze muri Tract yohererejwe uwacitse ku icumu rya Jenoside ko hakiri ikibazo.

Iyi Tract intyoza.com yabashije kubonera kopi, yandikiwe Niyomugaba Mathias w’imyaka 50 y’amavuko, atuye mu murenge wa Karama mu karere ka Kamonyi, ukekwa nkuko amakuru agera ku intyoza.com abihamya yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.

Murenzi Pacifique, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko nubwo bigaragara ko ingengabitekerezo yagabanutse ugereranije n’umwaka ushize ngo si ukuvuga ko mu mitima y’abantu bamwe yashizemo.

Agira ati:” Ntabwo twavuga ko yagaragaye nko mu myaka yashize, ariko mu mitima ya benshi si uko ingengabitekerezo yashizemo, turashimira wenda amategeko yagiye ashyirwaho, abantu uyu munsi niyo bagitinya, ariko hari n’aho bagera ugasanga rimwe na rimwe birabacitse.”

Murenzi, avuga ko hari bimwe mu byagaragaye nk’ingengabitekerezo ya Jenoside bigikurikiranwa na Polisi, atanga ingero nko mu murenge wa Gacurabwenge, akagari ka nkingo, aho umuntu wireze akanemera icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi yateze uwarokotse akamukubita ndetse ngo binakabije. Aha avuga ko nk’ubuyobozi bwa Ibuka bagaya ibishaka gukorwa n’ubuyobozi aho ngo bushaka kubyunga, aho kureka ngo amategeko ahana ibyaha nk’ibi by’ingengabitekerezo ya Jenoside akurikizwe.

Avuga kandi ahandi ingengabitekerezo yabonetse mu murenge wa Karama, akagari ka Nyamirembe aho basanze hari ahantu hahingwaga n’umuturage maze agafata imibiri akayimura, akayishyira mu gishyitsi, habe no gutanga amakuru. Akomeza avuga ko ingengabitekerezo itacitse mu karere ka Kamonyi, ko ahubwo ari uguhozaho abaturage bakegerwa, bakaganirizwa. Gusa ngo aho bigeze birashimishije nubwo hakiri ibigomba gukorwa. Kuri ibi kandi hiyongeraho urundi rugero umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yatanze rw’ingengabitekerezo yagaragaye mu murenge wa Mugina.

Twibutse ko insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi igira iti:” Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, Dushyigikira ibyiza twagezeho.”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →