Kamonyi: Imikoranire y’ubuyobozi na Polisi irakemangwa

Mu gikorwa Polisi y’Igihugu irimo cyo gushaka guha abanyarwanda batishoboye amashanyarazi aturuka kuzuba, amazi meza no kubafasha kugira ubwiherero busobanutse, byatangaje benshi ubwo Polisi yisangaga yonyine n’abaturage nta muyobozi ku rwego rw’akarere yemwe habe no kurwego rw’umurenge, uretse SEDO w’akagari, bamwe bati iyi si imikoranire.

Mu murenge wa Nyarubaka akagari ka Kambyeyi, umudugudu wa Nyagihamba kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Mata 2017 mu muganda usoza ukwezi kwa Mata, Polisi n’abaturage bakoze umuganda aho bahanze umuhanda ariko kandi nyuma y’umuganda baganira ku gikorwa Polisi y’Igihugu yitegura cyo gutanga amashanyarazi, amazi meza, gufasha kugira ubwiherero busobanutse, habuze abayobozi benshi baratungurwa kuko ngo bari basanzwe bazi ko bafatanya n’abayobozi babo cyane mu gihe bafite abashyitsi.

Bamwe mubaturage baganiriye n’intyoza.com bavuze ko ibi batabisobanukiwe, ko gusa bidatanga ishusho nziza mu mikoranire y’inzi nzego kuburyo uko akarere kangana habura umuyobozi numwe uza kwifatanya na Polisi n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda banategurizwa kubona ibyo basezeranijwe na Polisi.

Abaturage na Polisi bakoranye umuganda bahanga umuhanda.

Umuturage utashatse gutangaza amazina ye yagize ati:” None se koko hari aho ubuyobozi bwa Polisi ku rwego rw’igihugu bwatwemerera kuduha umuriro, amazi meza no kuduha ubwiherero ariko baza gukorana natwe umuganda tukabura umuyobozi numwe habe n’uwo kurwego rw’umurenge!? Nta mikoranire mbonye muri ibi rwose reba n’abaturage twari hano ntabwo tugera no ku ijana.”

Abaturage bashimye cyane Polisi uburyo ibaba hafi, uburyo yabafashije kurwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano zari zarababase, ihohoterwa ryaberaga mungo n’ibindi byababuzaga umutekano. Bashima by’umwihariko kuba nabo ngo bagiye kugezwaho umuriro uturuka kumirasire y’izuba, amazi meza n’ubwiherero busobanutse.

Abaturage na Polisi bahanga umuhanda byari ibyishimo.

Ayishakiye Beletilida, umuturage uvuka mu mudugudu wa Nyagihamba uzanatangwamo uyu muriro, amazi n’ubwiherero yabwiye intyoza.com ati:” Ku kigo nderabuzima cya hano Nyagihamba nabyariye kugatoroshi ryabura bagakoresha irya terefone, nishimiye iki gikorwa Polisi yacu idukoreye, turishimye kuba ari twe batekereje.”

Niyibizi Emmanuel we agira ati:” umudamu wanjye naramuherekeje agiye kubyara, nturiye ivuriro ryacu hano, twahamagaraga muganga akarinda kuza n’udutoroshi ariko ubu bigiye kugenda neza kubera ko Polisi ije kuduha umuriro, abaturage turanezerewe kubera Polisi, ibyaha byabaga aha bitewe n’ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi kimwe n’ihohoterwa mungo byaracitse kubera ubufatanye na Polisi yacu, umutekano ni wose, harakabaho Polisi.”

Abayobozi ba Polisi baganirije abaturage nyuma y’umuganda.

Umuriro uzatangwa, uzahabwa imiryango isaga 125 hongerweho amazi ndetse n’ubwiherero busobanutse, umuriro kandi uzahabwa ikigo nderabuzima cya Nyagihamba aho abaturage bavuga ko ntawifuzaga kubona ijoro rije aharwariye cyangwa se aharwarije, ku babyeyi bo ngo babyaraga hacanywe udutadowa, amatoroshi na buje.

Emelita Musabyemariya, umuturage i Nyagihamba avuga ko Polisi ntacyo itabakorera, ko yabafashije guca urugomo, ihohoterwa mu ngo hamwe n’ibiyobyabwenge byari bibugarije, avuga kandi ko kuba baje kubacanira, kubaha amazi meza no kubaha ubwiherero ari ikimenyetso kiza cyo kubereka ko bari kumwe, ko igihugu kibatekereza, ngo rero nabo inyiturano iri mu mpeshyi badasize gukomeza imikoranire myiza na Polisi ibafasha kwirindira umutekano.

CSP Lynder Nkuranga aganira n’abaturage.

CSP Lynder Nkuranga waje ahagarariye Polisi y’u Rwanda muri iki gikorwa aho cyabimburiwe n’umuganda wahuje abaturage na Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi, yabwiye abaturage ko bagomba kwitegura kwakira ibikorwa remezo bagiye guhabwa na Polisi, ko basabwa kuzabifata neza kugira ngo barusheho kwiteza imbere bubaka iterambere rirambye mu ngo zabo n’iry’Igihugu muri rusanjye.

CSP Lynder, Yababwiye ko mu minsi itarenze 10 uhereye tariki 16 Gicurasi 2017 bazatangira gushyirirwa mu nzu ibyangombwa bizababashisha gucana umuriro uturuka ku mirasire y’izuba bakazanahabwa amazi meza kandi bagafashwa kubakirwa ubwiherero busobanutse.

Abaturage, bibukijwe kandi ko isuku n’umutekano bidasigana, ko ibikorwa polisi irimo kubakorera ari gahunda y’igihugu igamije gufasha umuturage gukomeza kubaka ibyiza no kubisigasira, babwiwe ko byose bizakorwa na Polisi kuko yifitiye abatekenisiye bo kubikora, basabwe kandi kurushaho gukomeza ubufatanye bafitanye na Polisi y’igihugu mu gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →