Abapolisi bashya 1883 barimo 222 b’igitsina gore binjijwe muri Polisi y’u Rwanda

Kuwa kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2017, abapolisi bashya 1883 barimo ab’igitsinagore 222 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda, nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari mu karere ka Rwamagana.

Aba bapolisi ni icyiciro cya 13 cy’abinjijwe muri Polisi y’u Rwanda, bari bamaze amezi 8 n’iminsi mike; bakaba barahawe amasomo anyuranye arimo; kumenya neza inshingano za Polisi y’u Rwanda, gukoresha intwaro hagamijwe kuzuza neza inshingano bashinzwe, kugira imyitwarire myiza, amategeko, kubungabunga ubutumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi, imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego, ubutabazi bw’ibanze ndetse  banahawe n’ibiganiro byo gukunda igihugu; byose bikazabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, ndetse wanasoje ku mugaragaro ayo mahugurwa yinjiza abapolisi bashya mu kazi; yagize ati:” amahugurwa bahawe agamije kubaka igipolisi cy’umwuga no kubumbatira umutekano muri rusange. Nta bunyamwuga bwagerwaho butanyuze mu nyigisho nk’izi. Muri iki gihe ibyaha byaragabanutse kubera gukora neza akazi n’ubunyamwuga buranga Polisi y’u Rwanda”.

Minisitiri w’Ubutabera yakomeje avuga ko uku gukora neza akazi bitagaragarira gusa imbere mu gihugu, kuko no mu mahanga abapolisi b’u Rwanda ari intangarugero mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye mu bihugu bitandukanye.

Yakomeje avuga ko abapolisi bazakomeza guhabwa ubumenyi n’amahugurwa ndetse n’ibikoresho bigezweho, kugira ngo buzuze neza inshingano zabo. Minisitiri Busingye kandi yanavuze ku byaha bigenda bigaragara birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ruswa, iterabwoba, gukoresha  ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi; maze avuga ko kubirwanya bisaba imikoranire myiza no gutanga amakuru, bityo asaba abaturage gufatanya na Polisi kubirwanya.

Ku bantu bafatirwa mu byaha bagahabwa ibihano ariko babirangiza bagakomeza kubyishoramo, Minisitiri w’ubutabera yabagiriye inama yo kubireka ngo kuko igitabo cy’amategeko ahana ibyaha kimwe n’andi mategeko birimo gusuzumwa neza hagamijwe kureba ko abanyabyaha batakomeza kubyijandikamo.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yashimiye abapolisi bashya umurava n’ubushake bagaragaje mu gihe bari bakiri mu masomo, akomeza avuga ko yizeye ko bazasohoza neza inshingano zabo.

Uyu muhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi bashya binjijwe mu kazi waranzwe kandi no guha ibihembo abanyeshuri batatu barushije abandi, ukaba kandi wanitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba Madamu Judith Kazayire, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, abapolisi bakuru bayobora amashami n’imitwe inyuranye muri Polisi y’u Rwanda n’abandi bashyitsi batandukanye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Abapolisi bashya 1883 barimo 222 b’igitsina gore binjijwe muri Polisi y’u Rwanda

  1. Rwihandagaza May 4, 2017 at 7:23 am

    Icyo nigikorwa kingirakamaro, polisi yu Rwanda yemera uburinganire kuko ni igitsina gore barashoboye. Nibyiza cyane iyo abagabo nabagore fatanyije bakicungira umutekano.

Comments are closed.