Pariki y’Akagera yongeye kwakira Inkura 8 ziyongera kuzo iherutse kwakira

Inkura 8 z’umukara hamwe n’intare 2 ni inyamaswa zageze mu Rwanda kuri uyu kuwa kabiri tariki ya 9 Gicurasi 2017 zikuwe muri Afurika y’epfo, zigomba gushyirwa muri Pariki y’akagera mu rwego rwo kugarura izi nyamaswa zari zaracitse mu Rwanda.

Inkura 8 z’umukara zizanywe mu Rwanda kuri uyu wa 9 Gicurasi 2017 zije zisanga izindi nkura 10 ziherutse kuzanwa muri iki cyanya cy’akagera, hazanywe kandi intare 2 nazo ziyongereye ku zari zazanywe umwaka ushize ndetse zikaba zo zari zororotse aho ubu intare zibaye 19 zose hamwe.

Izi Nkura 8 z’umukara hamwe n’intare 2 byazanywe, byakuwe muri pariki ya Thaba Tholo Game Ranch mu gihugu cya Afurika y’epfo. Intare z’ingabo zazanywe muri iki cyanya cy’akagera, zizafasha kongera icyororo cy’intare zihasanzwe.

Izi nyamaswa z’inkura mu myaka 10 ishize nta zari zikiboneka mu Rwanda ariko ubu zirahari.

Pariki y’akagera, itangaza ko izi nyamaswa zagejejwe ku kibuga cy’indege cya Kigali I Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Gicurasi 2017 zigahita zijyanwa muri pariki y’akagera. Izi nyamaswa hari hashize imyaka igera mu 10 zitakiboneka mu Rwanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →