Kamonyi-Kwibuka23: Hashyinguwe Imibiri 11 y’abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu gikorwa cy’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’akarere, hashyinguwe imibiri 11 mu rwibutso rw’akarere rwa Kibuza aho iyi yiyongereye ku mibiri 47360 y’inzirakarengane zihashyinguwe.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 13 Gicurasi 2017 mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’akarere, yihanganishije imiryango y’ababuze ababo ariko kandi anagira ati:” Abashyinguye hano bagera ku bihumbi 47360 ni amaboko y’Igihugu, harimo ingeri zitandukanye z’abaturage, baba aba kamonyi baba n’abaguye ahandi, harimo ababyeyi bacu, abavandimwe, incuti, abaturanyi, abana twiganye, abo twakinanye, buri wese yibuka ijambo rya nyuma yaganiriye n’uwe uruhukiye hano.”

Uretse iyi mibiri 47360 isanzwe ishyinguwe muri uru rwibutso rw’Akarere mu Kibuza, hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 11, uru rwibutso ubu rushyinguwemo ibibiri 47371 y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuyobozi w’akarere Udahemuka, yabwiye abaturage ko abagiye Imana ibafite, yasabye abaturage kwirinda kwiheba, kurwanya urwango no gutsinda ishavu.

Uzziel Ndagijimana, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi( MINECOFIN) ari nawe mushyitsi mukuru, yasabye imiryango yabuze ababo gukomera, gukomeza ubutwari bagaragaje bwo guharanira kubaho mu myaka 23 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ibaye.

Uzziel Ndagijimana, Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN.

Ndagijimana, yagize kandi ati:” Ubuyobozi bw’Igihugu bubari hafi kuva ku nzego zibanze kugera ku nzego nkuru z’Igihugu cyacu.” Yibukije kandi ko inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 uyu munsi zibukwa zizahora zibukwa.

Yagize ati:” Tuzahora tubibuka tubasubize agaciro bambuwe ari nako twiyemeza kurushaho ko Jenoside itazongera kubaho mu gihugu cyacu ukundi, ko nta mwanzi uzongera kutumeneramo ngo atuzanemo amacakubiri nkuko abakoroni babikoze.”

Kamagaju Clotilde, umukecuru w’imyaka isaga 70 y’amavuko yashyinguye umwana we w’imfura witwa Theogene Mazimpaka wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho yicanywe na Burugumesitiri wari uwa Mugina (uyu Burugumesitiri yishwe azira ko yanze ko abatutsi bicwa), kamagaju avuga ko atarabona uyu muhungu we byari ibintu bimukomereye, byari umutwaro cyane kuri we, nubwo hari abataraboneka ariko ngo nibura ubu yaruhutse.

Umukecuru Kamagaju Clotilde.

Kamagaju agira ati:” Iyo bavuga abantu bashyinguye aha uwawe utaramushyingura uba wumva ubabaye, bigukora ku mutima, ariko ubu tumushyinguye mu rwibutso aho ba se wabo bari, aho imiryango yindi iri, ubu ndaruhutse, uwaduha ngo n’abandi bose tubabone tuze tubashyingure hano kuko ntibazagaruka ariko icyiza dufite ni uko twifuza kubashyingura.” Uyu mubyeyi Kamagaju, avuga ko kubona ukubwira aho uwawe ari bifasha kuruhuka ku mutima.

Urwibutso rw’akarere ka kamonyi mu Kibuza, rushyinguwemo imibiri ibihumbi 47371 y’abantu biciwe mu mirenge 7 kuri 12 igize aka karere, iyo ni; Runda, Rugarika, Rukoma, Gacurabwenge, Musambira, Nyarubaka na Kayumbu ariko bidakuyeho ko hari n’abandi bahashyinguye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →