Amayeri yakoreshejwe n’abayobozi b’itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) ubwo bari mu rukiko kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare 2017 ubushinjacyaha bwagaragaje amwe mu mayeri yakoreshejwe ngo hanyerezwe akayabo k’amamiliyari.
Ubwo abayobozi bakuri b’itorero rya ADEPR baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho inyerezwa ry’umutungo w’itorero bagezwaga imbere y’urukiko kuri uyu wa mbere tariki 22 Gicurasi 2017 ubushinjacyaha bwashyize ahagaragara amwe mu mayeri yakoreshejwe nabo mu kunyereza umutungo.
Guhera mu mwaka wa 2015, ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubuyozi bw’iri torero rya ADEPR bwagiye muri banki ya BRD bukaka inguzanyo ndetse bakemeranywa ko izishyurwa mu myaka icumi, ni ukuvuga muri 2025.
Nyuma yo kwaka iyi nguzanyo, aba bayobozi ngo bahise bajya gushyira igitutu ku bayoboke b’itorero aho ngo bakusanije miliyari z’amanyarwanda eshatu na miliyoni magana atanu na mirongo cyenda n’ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itandatu na bitanu na magana atatu na makumyabiri n’ane (3.592.465.324 Frw). Aya mafaranga yakusanijwe ngo nta narimwe ryageze kuri banki ngo yishyurwe ahubwo ngo bagiye bayanyereza bakoresheje amayeri.
Ubushinjacyaha, bwasobanuye ko ngo hari abantu bagiye basinyirwa amasheki y’amafaranga menshi n’aba bayobozi ba ADEPR bikagaragara ko bishyuwe na ADEPR cyane ku bikoresho byakoreshejwe mu kubaka Hotel Dove iherereye ku Gisozi ariko nyamara ngo nyuma y’uko abasinyiwe bashyikiriye amafaranga bagahita bayashyira aba bayobozi nabo bayakoreshaga mu nyungu zabo bwite mu gihe abakirisito basabwaga amafaranga babwirwa ko ari ayo kwishyura Banki yabahaye umwenda.
Mu rukiro, ubushinjacyaha bwagaragaje ko amafaranga aba bayobozi bakuru ba ADEPR bafunze banyereje avuye mu misanzu y’abakirisito b’itorero Angana na Miliyari ebyiri na Miliyoni magana atanu na mirongo itatu n’ibihumbi magana atatu mirongo cyenda na bitanu na magana atandatu na cumi n’ane (2.530.395.614 Frw) aho ibi byose ngo byakozwe hagati y’umwaka wa 2015 na 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com
Urukiko mubushishozi bwarwo ni rukore akazi karwo rugaragaze ukuri niba aba bashumba barateshutse kunshino bahanwe n’amategeko gusa birababaje kuba abayobozi b’amadini basigaye bagaragara mubikorwa bigayitse nkibi.