Mpayimana wananiwe igitangazamakuru ahamya ko ibyananiye FPR abifitiye igisubizo

Umukandida wigenga Philippe Mpayimana, urimo gushaka imikono y’abanyarwanda ngo azabashe gushyirwa ku rutonde rw’abazahatanira kuyobora u Rwanda mu gihe azaba yujuje ibisabwa, avuga ko FPR yananiwe guca ubuhunzi, ikibazo abona ko azakura munzira aramutse abaye Perezida w’u Rwanda.

Mpayimana Philippe, umukandida wigenga ushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 29 Gicurasi 2017 yatangaje ko FPR yananiwe gukemura ikibazo cy’ubuhunzi, kuriwe ngo ni ikibazo yiteguye gukemura mu gihe yaba atorewe kuba Perezida w’u Rwanda.

Agirabati:” FPR ntiyahakana ko icyo kibazo kugira ngo gicike ataribo bazagica, abatashye basa n’abatashye, umukandida mushya utari muri FPR ashobora icyo kibazo kukirangiza, by’umwihariko, nkanjye ubwanjye mpamya ko byanze bikunze nshobora kumvikanisha abanyarwanda kuburyo abari mu gihugu n’abari hanze baba bamwe.”

Kunanirwa n’igitangazamakuru yashinze mu Rwanda, Mpayimana avuga ko kitazize intege nke ze, ko ahubwo cyazize uko itangazamakuru ry’ibinyamakuru bicapye byose bihagaze mu Rwanda.

Akomeza avuga ko kuba ikibazo cy’ubuhunzi cya kemurwa n’undi muntu bishoboka, agira ati:” Mvuge neza ku mugaragaro, icy’ingenzi ni ukwibaza igituma abantu bakomeza guhunga n’abari hanze bagakomeza gutinya kuza mu gihugu, si benshi ariko nubwo baba bacye ngewe buri gihe mbiha agaciro, ni ikibazo gikomeye cyane gishobora kuba gishingiye kuba nyine hari intambwe y’ubwiyunge yindi tutaratera. Ni dukomeza Demokarasi igakomera, iyo ntambwe ya nyuma y’ubwiyunge izagerwaho.”

Mpayimana Philippe, avuga gusa ko atarega ubuyobozi buriho na FPR ko badafite ubushobozi bwo kukirangiza, ahubwo ngo ni uko azi neza ukuntu icyo kibazo kiremereye kubera azi imitekerereze y’abantu bari hanze.

Agira ati:” Ntabwo bisaba gusa ubushobozi bwo kuba warakoze ibindi byinshi byiza biratwa kugeza ubu kuburyo wavuga uti icyo kibazo cy’abari hanze nacyo kiroroshye tukirimo, niyo mpamvu nshobora ku kigiramo uruhare rwose ntashidikanya.”

Philippe Mpayimana, ni umwe mu bakandida bigenga ukomeje kugenda hirya no hino mu gihugu ashaka imikono cyangwa se abamusinyira basabwa na Komisiyo y’Igihugu y’amatora ku gira ngo yuzuze ibisabwa ngo arebe ko yazemererwa guhatanira umwanya wo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda binyuze mu matora ateganijwe muri Kanama 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →