Kamonyi: Ubuyobozi bwahagurukiye igenzura ry’ahacukurwa amabuye y’agaciro

Ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro hamwe na benebyo, bahagurukiwe n’ubuyobozi bw’akarere hagamijwe kureba uburyo hakwirindwa ndetse hagakumirwa impanuka zo mubirombe zimaze iminsi zihitana ubuzima bw’abantu.

Nyuma y’uko mu gihe kitarenze amezi abiri ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro bihitanye ubuzima bw’abantu 4 uwagatanu akarusimbuka kuko yamaze munda y’isi amasaha asaga 30, ubuyobozi bwahagurukiye igenzura ku hacukurwa aya mabuye y’agaciro ndetse na banyiri ibirombe.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi aganira n’intyoza ku igenzura ryatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2017 yagize ati:” Ni icyemezo cyafashwe n’inama y’umutekano itaguye y’akarere ko twakora ubugenzuzi mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, turagira ngo turebe kuko tumaze iminsi tugira impanuka, hari abantu baguye muri ibi birombe, niyo mpamvu twagira ngo dufate ingamba hamwe n’aba bacukuzi.”

Udahemuka, avuga ko mu bugenzuzi bwatangiye gukorwa hari urutonde bafite nk’ubuyobozi bareberaho ibijyanye n’ibisabwa banyiri ibirombe birimo; gukoresha abakozi bafite Mituweli, kugira ubwishingizi bw’aba bakozi, umutekano w’ahakorerwa ubucukuzi n’ibindi bitandukanye abacukuzi basabwe kuzuza mu nama baherutse kugirana n’ubuyobozi bw’akarere tariki 22 Gicurasi 2017.

Bimwe mu byatunguranye muri iri genzura ni nkaho abacukurisha ibirombe babazwaga iby’abakozi bakoresha aho kwerekana amazina y’abakozi bafite ubu bakazana urutonde rw’abo bakoreshaga mukwezi kwa kane, ibi byateye impungenge no kwibaza niba abakozi bakora muri ibi birombe bazwi, ko hari n’abashobora kugwamo ntibimenyekane.

Udahemuka, yagize ati:” Mu myanzuro yafashwe n’ubu bugenzuzi, twabasabye ko buri munsi bagomba kuba bafite urutonde rw’abakozi babo kuburyo unamutunguye ashobora ku kwereka amazina na nomero z’ibiranga buri mukozi bafite mukirombe.”

Gukoresha umukozi utazwi(udafitiwe imyirondoro), aha umuyobozi w’akarere yagize ati:” Ni hahandi usanga n’iyo umukozi aguyemo usanga umuntu avuga ati; ni abantu bari baje kwiba amabuye y’agaciro, ni abantu b’abajura, ugasanga arabeshya, twabasabye kunoza imikorere n’imikoranire.”

Igenzura ry’ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuyobozi buvuga ko bwahagurutse bidatewe gusa n’abazize ibirombe, ahubwo ngo ni no kureba n’ibindi bibazo byose byihishe inyuma y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Igenzura ryatangiriye mu Murenge wa Rukoma, rizakomereza Karama na Kayenzi, byitezwe ko rimara iminsi ibiri.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →