Imfungwa 114 z’abanyasomaliya zari zifungiye muri Etiyopiya zasubijwe iwabo

Abategetsi b’Igihugu cya Somaliya batangaje ko kuri uyu wa gatandatu bakiriye abaturage b’iki gihugu 114 bari bamaze iminsi bafungiye muri gereza z’igihugu cya Etiyopiya.

Imfungwa z’Abanyasomaliya zishyika ku 114 zari mu magereza y’Igihugu cya Etiyopiya, kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 zashyitse I Mogadishu mu gihugu cyabo cya Somaliya bavuye mu magereza bari bafungiyemo muri Etiyopiya.

Abategetsi ba Somaliya, batangaje ko aba baturage babo 114 bari bafungiye mu gihugu cya Etiyopiya bashinjwaga ibyaha bitandukanye birimo no kujya muri iki gihugu nta byangombwa byemewe n’amategeko bafite.

Jamaludin Mustafa Omar, uhagarariye Igihugu cya Etiyopiya muri Somaliya yari kumwe n’aba baturage 114 kuva mu gihugu cye ahagarariye, yatangaje ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati y’ibi bihugu uko ari bibiri.

Irekurwa ry’aba baturage 114 ba Etiyopiya, nkuko inkuru dukesha Ijwi rya amerika ibivuga ngo ribaye inyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya Minisitiri w’Intebe wa Somaliya Hassan Ali Khayre na mugenzi we wa Etiyopiya, Hailemariam Desalegn, igihe bari mu nama ya 29 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bwa Afurika iheruka kubera I Addis Ababa mu gihugu cya Etiyopiya.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →