Urugamba rwo gukumira no kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge rurakomeje-polisi

Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; haba kubyinjiza mu gihugu, kubitunda, kubicuruza, kubinywa cyangwa kubikoresha.

Imikwabu Polisi ikora hirya no hino mu gihugu ifatanyije n’izindi nzego iyifatiramo ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye. Ibifashwe birangizwa; naho ababifatanwe bakorerwa dosiye zigashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ni muri urwo rwego ku itariki 21 Nyakanga 2017 mu karere ka Musanze, kuri Sitasiyo za Polisi za Kinigi, Muhoza na Remera habereye ibikorwa byo kwangiza inzoga zo mu masashe z’amoko atandukanye zitemewe mu Rwanda zafatiwe muri aka karere mu bihe bishize.

Kuri Sitasiyo ya Kinigi hangijwe amasashe 600 ya Host Warage, amasashe 240 ya Blue Sky, amasashe 50 ya Leaving Warage, amasashe 24 ya Vodka n’ amasashe 12 ya Soft Gin.

Ku ya Muhoza hangijwe amasashe 936 ya Blue Sky, amasashe 60 ya African Gin, amasashe 27 ya Leaving Warage, amasashe 10 ya Chase Warage, n’ amasashe 2 ya Grame Warage; naho ku ya Remera hangijwe amasashe 528 ya Blue Sky, amasashe 120 ya African Gin n’amasashe 14 ya Leaving Warage.

Mu kiganiro yagiranye n’amagana y’abaturage b’Umurenge wa Muhoza bitabiriye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe muri uyu murenge, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, Chief Inspector of Police (CIP) Isaac Ruzindana yababwiye ati,” Ibiyobyabwenge birakenesha kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Muribonera ubwanyu ko amafaranga abishorwamo apfa ubusa kandi yakabaye ashorwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu.”

Yababwiye ko ababinywa bakora ibikorwa binyuranije n’amategeko bihungabanya ituze rya rubanda birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina; maze abasaba kunywa no gucuruza ibyemewe n’amategeko, kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yagize kandi ati, “Abishora mu biyobyabwenge by’amoko yose turabagira inama yo kubireka kuko nta cyiza cyabyo; kandi ababitunda n’ababicuruza bamenye ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa kuko tuzi amayeri bakoresha n’inzira banyuramo babyinjiza mu gihugu.”

CIP Ruzindana yabwiye kandi abari aho ati,”Usibye gutera ababinywa gukora ibyaha bihanishwa igifungo no gucibwa ihazabu; ibiyobyabwenge bitera kandi ababinywa uburwayi butandukanye butuma badakora ngo biteze imbere. Muri make kubyishoramo ni ukwishyirira ubuzima mu kaga no kwikururira ubukene.”

Yabwiye urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye kwishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe.

Yashimye abatanze amakuru yatumye ibyo biyobyabwenge bifatwa; kandi asaba abatuye Umurenge wa Muhoza muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe abo babicyekaho.

Ubutumwa bwo kwirinda kwishora mu biyobyabwenge ni bwo bwahawe abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwangiza ibiyobyabwenge byabereye kuri Sitasiyo za Kinigi na Remera.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →