Burera: Ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe byarangijwe

Kuwa gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, ubuyobozi bw’umurenge wa Bungwe n’abaturage b’uyu murenge, bangije ku buryo bwabugenewe ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse n’inzoga zitemewe gucuruzwa hano mu Rwanda.

Ibiyobyabwenge byangijwe birimo Kanyanga litiro 1009, n’urumogi ibiro 3, naho inzoga zitemewe zangijwe ni amaduzeni 309 ya Chief warage, amaduzeni 23 ya Kitoko warage, n’amaduzeni 2 ya Blue sky.

Iki gikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge n’izi nzoga kikaba cyarabereye mu kagari ka Tumba Umurenge wa Bungwe.

Nyuma yo kubyangiza, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Bungwe Nzabonantuma Alfred yakanguriye abaturage bari aho kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka nyinshi. Yaravuze ati:”Ijambo “Ibiyobyabwenge” ubwaryo ririsobanuye. Uwabinyoye akora ibyo atazi. Uzasanga bamwe mu bakora ibyaha biboneka muri uyu murenge baba babinyoye.”

Yakomeje avuga ati:”Kubera ko bigaragara ko abishora mu byaha baba babinyweye rero, abantu bakwiye kubireka, ahubwo bakagurisha cyangwa bakanywa ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bitagira ingaruka ku buzima bwabo.”

Uwari uhagarariye Polisi muri iki gikorwa Inspector of Police (IP) Jean Damascene Nsengimana yavuze ko ibiyobyabwenge byangijwe byafatiwe mu mirenge ya Bungwe na Gatebe mu mezi ane ashize.

Yasabye abaturage bari bateraniye aho kwirinda ibiyobyabwenge, anababwira ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo gufata abinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda.

Akaba yaragize ati:”Ubu dufite uburyo bwo kumenya no gufata abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kandi hafi y’abantu bose babigiramo uruhare turabazi, ntituzacika intege kugeza igihe bose bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera”.

Yakomeje avuga ko ibi byose byafashwe kubera amakuru bahawe n’abaturage, akomeza abahamagarira kwitandukanya no gukoresha ibiyobyabwenge kuko uretse no kubakururira ibibazo byo gufungwa bibangiriza ubuzima, bityo bikabadindiza mu iterambere.

IP Nsengimana, yashimiye abaturage kubera uruhare bagize mu gufatanya na Polisi n’izindi nzego kugirango ibi biyobyabwenge n’izi nzoga zitemewe zifatwe, anabasaba ko ubu bufatanye bwakomeza.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →