Mu gihe kuri iyi tariki ya Kane Kanama 2017 abaturage bose bazindukiye kwitorera umukuru w’Igihugu mu Rwanda hose, umwe mu baturage bafite ubumuga bwo kutabona wo mu kagari ka Nyabigoma, umurenge wa Kinigi, atangaza ko yishimira cyane kuba barashyiriweho impapuro ziborohereza gutora batagombeye ubafata akaboko, ibi ngo biragagaza uburyo u Rwanda ruha agaciro abaturage bose.
Nyirarwangano Jacqueline, umwe mu baturage bafite ubumuga bwo kutabona mu karere ka Musanze yatoreye kuri site y’itora ya E.P Rushubi. Nyirarwangano ufite imyaka 40 y’amavuko atangaza ko asanzwe atora, ariko ngo inshuro zose yagiye atora ntiyari yarigeze atahana umunezero nkuwo afite ubu kuko ngo ubusanzwe yajyaga azana n’umuntu akamufata akaboko akamutorera bityo ntatahane icyizere cy’uko uwo yashakaga gutora ariwe yatoye.
Yagize ati: “nsanzwe ntora, n’ubushize muri 2010 naratoye ariko nagombye kujyana umfata akaboko arantorera, ntago natashye nishimye gusa numvaga ko ndangije inshingano zanjye zo gutora nk’umunyarwanda.”
Kuri ubu, Nyirarwangano atangaza ko yishimiye cyane uburyo komisiyo y’amatora mu Rwanda yashyiriyeho abafite ubumuga bwo kutabona urupapuro rw’itora rutuma utora afite ubwo bumuga yizera neza uwo atoye nta nkomyi kandi nta numuherekeje ngo amutorere.
Nyirarwangano agira ati: “Ndishimye cyane maze gutora kandi nzi neza ko noneho uwo nifuzaga gutora ariwe ntoye. Bafashe umwanya wo kuduha ubumenyi mu gukoresha urupapuro twagenewe mu gutora, nishimiye ko mu nshuro zose natoye iyi ariyo mbashije gutora nisanzuye kuko ntawamfashe akaboko.”
Nyirarwangano, yifuza ko perezida uzatorerwa kuyobora u Rwanda muri iyi manda itaha yazakomeza guha agaciro abafite ubumuga kandi agakomeza kubateza imbere ahereye ku byo bari bamaze kugeraho.
Kuri iyi site y’itora ya E.P Rushubi hatoreye abaturage bagera ku 3504, mu baturage bahatoreye, abafite ubumuga ni uyu Nyirarwangano gusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Umutoni Beatha