Perezida Jacob Zuma, yasimbutse urwobo rw’abashakaga kumuhirika

Abifuzaga guhirika perezida Jacob Zuma wa Afurika y’epfo ku ntebe y’umukuru w’Igihugu biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, nubwo amatora yakozwe mu buryo bw’ibanga ntabwo umugambi wabahiriye.

Bibaye ku nshuro ya munani, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Jacob Zuma bagerageza ku muhirika ku ntebe y’umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo. Kuri uyu wa kabiri tariki 8 kanama 2017 hateranye inteko Nshingamategeko igamije gutora mu buryo bw’ibanga gukura icyizere kuri perezida Zuma ariko byanze.

Amashyaka n’abandi bantu batavuga rumwe n’ubutegetsi buyobowe na Jacob Zuma bari bizeye ko inteko ishingamategeko yateranye ndetse amatora agakorwa mu ibanga ko nibura birarangira Perezida Zuma akuweho icyizere ariko byarangiye ntacyo abatamushaka bagezeho.

Amatora y’abadepite yari agamije gukura icyizere kuri perezida Jacob Zuma ntabwo yageze ku mugambi w’ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bifuzaga. Amatora yatumijwe ku mpamvu z’ibirego byagiye bitangwa kuri uyu mu Perezida byerekeranye ahanini na Ruswa no gutonesha. Abadepite 198 bateye utwatsi icyifuzo cy’abashakaga guhirika Perezida Zuma mu gihe 177 bo bari bashyigikiye ko akurwaho icyizere.

Nyuma yo gutsinda kw’abashyigikiye Zuma, Ibyishimo byari byose ku badepite b’ishyaka rya ANC ari naryo riri ku butegetsi, baririmbaga bishimye ko batsinze.

Kugira ngo intsinzi y’abatavuga rumwe na Perezida Jacob zuma iboneke, byasabaga ko abadepite 50 b’ishyaka ANC batora ku ruhande rw’abarwanya Perezida Jacob Zuma, ibi ntabwo byashobotse. Perezida Zuma yasimbutse urwobo rw’abashakaga kumuhirika.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →