Umukuru w’Igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yongeye kwizeza abanyamerika ko umugambi we wo kubaka urukuta ku mupaka na Mexique akiwukomeyeho, ko nubwo byamusaba gusesa ibikorwa bya Guverinoma yabikora ariko urukuta rukubakwa.
Nk’uko yari yijeje Abanyamerika ubwo yiyamamazaga ababwira ko naramuka atowe azubaka urukuta ku mupaka w’Igihugu cye na Mexique, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kwizeza Abanyamerika ko aho kuva ku butegetsi atabubakiye urukuta ku mupaka uhuza icyo gihugu na Mexique yahagarika Ibikorwa byose bya Goverinoma y’I Washington.
Ibyo PerezidaTrump yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2017 ubwo yasuraga abaturage bo mu mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona mu ijambo ryamaze iminota 80. Aha kandi akaba yashinje Abademokarate gushyira guverinoma mu bibazo banga gushyigikira icyo gitekerezo.
Kugeza n’ubu uyu mushinga ukaba utaremezwa n’ubwo hari abavuga ko utazanashoboka bagendeye ku buryo uhenze. Trump yatangaje ko agikomeje umushinga we kandi ngo n’iyo bizamusaba gukuraho Guverinoma ngo arwubake, azabikora.
Yagize ati “Nibiba ngombwa ko na Guverinoma ihagarikwa, tuzabikora twubake urwo rukuta.”
Yakomeje ashimangira ko n’abashinzwe abinjira n’abasohoka kuri uwo mupaka bagaragaje ko ikibazo cy’abimukira cyitaboroheye.
Umupaka wa Mexique na Amerika ureshya na kilometer 3100. Nkuko Daily Telegraphe dukesha iyi nkuru ibivuga, biteganyijwe ko uru rukuta ruzatwara hagati ya miliyari 10 na 12 z’amadolari nubwo hari abandi bemeza ko zizagera kuri miliyari 21, rukubakwa mu myaka itatu n’igice.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Murekezi Zacharie / intyoza.com