Nkombo: Ababyeyi babyarira ku kivu bategereje ambiranse y’ibitaro bya Gihundwe

Abaturage batuye ku kirwa cya Nkombo umurenge wa Nkombo akarere ka Rusizi, bavugako bahura n’ikibazo cyo kubyarira kunzira bitewe ngo n’igihe kirekire bamara bategereje imodoka y’imbangukira gutabara ituruka kubitaro bikuru bya Gihundwe.

Ntamuhanga Modeste, umuturage umaze imyaka mirongo inani irenga atuye ku kirwa cya Nkombo yatangarije intyoza.com, ko iyo umubyeyi agejejwe ku kigo nderabuzi cya Nkombo, iyo ngo bibaye ngombwa ko yoherezwa kubitaro bikuru bya Gihundwe bivurizaho akenshi usanga ngo babyarira kukiyaga cya kivu bategereje ambiranse  iza kubatwara.

Yagize ati“Ubundi hari igihe umubyeyi aza ku kigo nderabuzima cya Nkombo, aje kubyara, hanyuma bikaba ngombwa ko bamwohereza kubitaro bikuru bya Gihundwe, ariko usanga bategereza igihe kirekire Ambiransi iba igomba kuza kubatwara.”

Rwango Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nkombo atangaza ko abarwayi baturuka kuri kino kirwa cya Nkombo bahura n’ikibazo cy’ubuke bwa Ambiransi zituruka ku bitaro bikuru bya Gihundwe ziza gufata abarwayi baturuka ku Nkombo. 

Yagize ati « Mu byukuri, ibivugwa n’abaturage ni ukuri. Koko abarwayi baturuka hano ku Kigo nderabuzima cya Nkombo bakoherezwa kubitaro bikuru bya Gihundwe, usanga bahura n’ikibazo cyo gutegereza Ambiransi igihe kirekire, gusa ahanini biterwa n’ubuke bwa Ambiransi ziri kubitaro bya Gihundwe.» Gitifu Rwango, akomeza avugako iki kibazo bagikoreye ubuvugizi no muri minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu.

Uretse kuba ababyeyi baturuka ku kirwa cya Nkombo babyarira kunzira kubera kumara igihe kirekire bategereje Ambiransi bayibuze; Abaturage banavugako hari n’igihe abarwayi bapfira kunzira babuze Ambiransi ibageza kubitaro bikuru bya Gihundwe baba boherejweho ngo bahabwe ubuvuzi busumbye ubwo babonera ku kigo nderabuzima cya Nkombo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Mbonyumugenzi Jean Bosco / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →