Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda

Nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi yatorewe, Perezida Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda uzamufasha gushyiraho Guverinoma nshya.

Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 30 Kanama 2017 yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya wasimbuye Murekezi Anastase wajyanye na Guverinoma icyuye igihe.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda washyizweho na Perezida Paul Kagame ni Dr Ngirente Edouard. Nkuko itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ribivuga, riragira riti” Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none kuwa 30 Kanama 2017, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Munisitiri w’Intebe, bwana NGIRENTE Edouard.

Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda ntabwo yari azwi cyane muri Politiki y’u Rwanda, gusa yigeze gukora muri MINECOFIN aho mu mwaka wa 2011 yemerewe n’inama ya Guverinoma y’u Rwanda guhagarika imirimo ye mu gihe kitazwi. Agarutse aba Minisitiri w’Intebe.

Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko uyu mugabo Dr Ngirente Edouard ari umuhanga mu by’ubukungu n’imari, yari kandi Umujyanama mukuru w’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’Isi( Senior Advisor to Executive Director).

Bwana Dr Ngirente Edouard, nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuri uyu wa 30 Kanama 2017, byitezwe ko agiye gufatanya na Perezida wa Repubulika Paul Kagame gushyiraho Guverinoma nshya itegerejwe n’abanyarwanda ndetse n’Isi muri rusange dore ko kugeza ubu u Rwanda nta Minisitiri rufite kuko nta Guverinoma yari bwagashyirweho.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →