Kamonyi: Abayobozi bagize uruhare mu iyubakwa ry’amazu nta byangombwa bagiye gukurikiranwa
Inzu zisaga 90 zubatswe mu mirenge itatu mu bihe by’amatora nta byangombwa, hakekwa ruswa muri iyi myubakire, hakekwa kandi uruhare rwa bamwe mu bayobozi mu buryo butandukanye, ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko hagiye gukurikiranwa umwe kuwundi.
Muri Raporo yatanzwe mu nama Njyanama y’akarere ka kamonyi yateranye tariki 30 Kanama 2017 hagaragajwe ikibazo cy’amazu asaga 90 yubatswe nta byangombwa mu bihe by’amatora y’umukuru w’Igihugu, havuzwe byinshi ariko hakomozwa kuri ruswa n’uruhare rwa bamwe mu bayobozi muri uku kubaka, ubuyobozi bw’akarere buganira n’intyoza.com bwatangaje ko amategeko n’amabwirizwa bigiye kubahirizwa inzu zigasenywa, abayobozi umwe kuwundi bagakurikiranwa ku ruhare bagize.
Tuyizere Thadee, umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kamonyi yagize ati” Igihari, ni ukubahiriza itegeko rijyanye n’imyubakire. Uwubatse wese adafite ibyangombwa cyangwa uwubatse ahatarateganijwe, ubundi asabwa gukuraho inzu yubatse cyangwa ibindi bikorwa yakoze, bose barandikiwe babwirwa ko ibyo bakoze bitemewe, twabasabye kubyikuriraho kubushake, iyo bitakozwe hajyaho ingufu za Leta, nicyo kigiye gukurikiraho kandi hamwe byaratangiye.”
Tuyizere akomeza agira ati” Igikurikiraho ni ugukurikirana umuyobozi umwe kuri umwe ku bijyanye n’inshingano afite n’ibyo atubahirije, ibyo navuga ko ari igikorwa gikomeza. Biragaragara ko hari uburangare bw’inzego zibanze cyane abegereye abaturage ku mudugudu ku kagari kuko iyo baba maso ntabwo zari kuzamuka ngo zigere hariya, bagombaga no kuba baratanze amakuru zigitangira abantu bakaba banasaba ko zivanwaho hakiri kare, buri wese agenda akurikiranwa bitewe n’uruhare yagize.”
Amakuru yizewe agera ku intyoza.com ahamya ko hari bamwe mu bayobozi kuva ku rwego rw’umuduguru kugera ku rwego rw’umurenge bagiye bagira uruhare mu buryo bw’iyubakwa ry’aya mazu. Hari aho usanga inzu zubatse iruhande rw’ibiro by’ubuyobozi, Abaturage kandi ubwabo ntabwo batinya kuvuga ingano y’amafaranga bagiye baha bamwe mu bayobozi bitewe n’urwego rwa buri wese kugera kuri bamwe muri ba Gitifu b’imirenge. Muri uku gusenya, biravugwa n’abaturage ko ngo hari aho bagera bagasimbuka (nti basenye) kubera impamvu ngo za ruswa iba yaratanzwe.
Amazu yagaragarijwe Njyanama ni amazu atarenga 93 y’imirenge 3 ariyo Runda, Rugarika na Gacurabwenge, aya mazu abaturage bavuga ko ari nk’agatonyanga mu nyanja ugereranije n’ayo bazi yubatswe muri iyi mirenge. Uretse aha kandi ngo iki ni ikibazo kiri no muyindi mirenge kuburyo ngo amazu yubatswe muri ubu buryo ari menshi. Ruswa n’uburangare bw’abayobozi nibyo bishyirwa imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com