Kamonyi: Abasenyewe baraye mu matongo mu buryo bwo kwirwanaho
Abaturage basenyewe inzu zabo mu murenge wa Runda, akagari ka Ruyenzi muri Kibaya, ubwo imvura yaguye yari ihitutse bashatse uko begeranya amatafari ibiti na shitingi bakingirizaho inzugi, amadirishya n’imyenda ku bashoboye kubibona kugira ngo babone aho barara nubwo ari ku gasozi.
Inzu zasenywe muri Kibaya ho mu Kagari ka Ruyenzi kuri uyu wa gatatu tariki 20 Nzeli 2017 zirasaga 10 kandi igikorwa ngo kirakomeza. Abatari bacye banyagiriwe ku gasozi kuko imvura yaguye bamaze gusenyerwa, kubona aho barara ntabwo byoroheye bamwe, abana byari ibindi.
Ubwo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21 Nzeli 2017 ahagana mu ma saa yine z’igitondo umunyamakuru w’intyoza.com yageraga aharaye hashenywe, abaturage bari baciye ingando mu matongo y’ahahoze inzu zabo zashenywe maze bakoresheje uburyo bwo kwirwanaho barara munsi y’ibyo bagondagonze birimo; amabati yakuwe ku nzu zabo, amatafari barundaruze, inzugi n’amadirishya hamwe na shitingi n’imyenda bagiye begeranya.
Bamwe muri aba baturage, batangarije intyoza.com ko ntaho bafite ho kujya, ko nta bundi buryo bwo kubona aho barara uretse gusasa ibyo babonye mu matongo bakaba ariho barara batitaye ku mbeho n’imvura, ku bafite abana nabo ngo nta kundi barahebera urwaje.
Umwe muri aba baturage uvuga ko afite umuryango mugari urimo n’abana bato, yabwiye intyoza.com ati: Twaraye mu matongo kuko nta handi ho kurara twari dufite, twirwanyeho twegeranya ibishoboka kuko nta handi twari kwerekeza.” Aba baturagege, bavuga ko niba Leta itabatabaye, ngo yaba imvura yabanyagiye ku mugoroba, yaba n’indi izagwa cyangwa izuba, ngo bagiye kubaho mu buzima batihitiyemo nyuma yo gusenyerwa.
Tuyizere Thadee, umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka kamonyi aganira n’intyoza.com kuri ubu buzima bw’abaturage nicyo ubuyobozi bubateganyiriza nyuma yo gusenyerwa, yatangaje ko abagaragara ko nta bushobozi ndetse bakaba ntaho kujya bafite koko barafatanya nk’ubuyobozi bakareba uko babagenza.
Yagize ati “ Nari Nsabye umurenge, ubundi iyo ukuye umuntu mukaga wagakwiye kugira ahandi umushyira, Nari mbabwiye ngo barebe abatishoboye, babe babakodeshereza, harebwe niba badafite akazi gashobora kwishyura icumbi, tubashakishirize ku mashantsiye(Ahubakwa), ari muri VUP n’ahandi, ibyo byose birashoboka.”
Iri senya ry’amazu bivugwa ko atujuje ibisabwa, abaturage ntabwo barivugaho rumwe kuko ngo hari bamwe basenyerwa abandi bagasigara, ko ndetse ngo hari ababwirwa ko bazacibwa amande gusa ariko ntibasenyerwe.
Umurenge wa Runda, ubarurwamo amazu arenga ijana yubatswe mu buryo butemewe, nubwo ubuyobozi bw’akarere butangaza ko bugiye gufasha abasenyewe badafite amikoro, ibi ngo bigomba gukoranwa ubushishozi kuko ngo hari abashobora kuba bafite ubushobozi ariko bakanga kugenda bashaka guteza ibibazo. Gusa na none ngo umuyobozi wagize uruhare muri iri yubakwa ry’amazu azabibazwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com
3 Comments
Comments are closed.
ariko ko bibanda mu murenge wa runda gusa indi mirenge yo ntibiyireba? mu murenge wa musambira na gacurabwenge wo ntibirirwa bubaka kumanywa y’ihangu?kurobanura bibi!
bajye no muyindi mirenge kuko naho barubaka kandi mukajagari si runda gusa.
Kuki uruhare rw’Umurenge rutagaragara???
Ndibaza akamaro k’Umurenge niba mu tugari twose tugize Umurenge habaye amakosa akabije kuburyo bigira ingaruka kubaturage batuye Umurenge ariko bikarangira Akarere kabyoroheje bikitirirwa utugari nimidugudu gusa ?Ntihagire nuvuga kuruhare rw’umurenge kuko Umurenge ni utwo tugari twose uduteranije!!
Umurenge uruhare rwawo ruragaragara!! Ariko barimo kureba udufi duto , Ubu uzasanga bahannye Utugari n’imidugudu gusa kdi niba bashaka gukemura ikibazo nibahane ababigizemo uruhare bose!!!!
Akarere gashinzwe inspection y’imyubakire kdi muri reports urebye wasanga bavugako inspections zikorwa, ese ko uruhare rwako ko rutavugwa??