Kayonza: Abapolisi 160 b’u Rwanda batanze amaraso

Abapolisi bo mu turere twa Kayonza na Rwamagana bagera kw’ijana na mirongo itandatu 160 batanze amaraso mu rwego rwo gufasha abantu bayakenera akabikwa mu Kigega cy’igihugu cy’amaraso gicungwa na Rwanda biomedical center (RBC).

Abo bapolisi kandi bakoze urugendo rw’amaguru rungana na kilometero 12, barangajwe imbere n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’i burasirazuba ACP Dismas Rutaganira, byerekana ko bafite ubuzima buzira umuze kandi bahorana morali n’ubushobozi bwo gukorera abaturage bafatanije nabo.

Muri urwo rugendo kandi, abo bapolisi bakiriwe n’urugwiro rwinshi n’abaturage, ndetse babasanga bifatanya nabo muri urwo rugendo, ari nako abapolisi babaganiriza ku gikorwa cyo gufatanya na polisi kwirindira umutekano banakumira ibyaha.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye icyo gikorwa cy’ubutabazi ndetse no ku baturage muri rusange, ACP Rutaganira yababwiye yuko polisi nubwo igira n’izindi gahunda zo gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’umutekano no kwiteza imbere, izirikana no gufashisha amaraso mu rwego rwa gahunda y’igihugu y’ubutabazi mu buvuzi abantu bayakeneye. Aha akaba yatanze urugero rw’abantu bakomerekera mu mpanuka bayakenera cyane.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, ACP Rutaganira.

Yagize ati“Nk’abapolisi b’umwuga twiyemeje kwitanga buri gihe mu buryo bushoboka bwose ngo turengere ubuzima bw’abaturage. Niyo mpamvu mubona twitabiriye iyi gahunda yo gufashisha amaraso babantu bose bayakenera, dutanga umusanzu wo kugwiza amaraso mu kigega cy’igihugu cy’amaraso.”

Iki gikorwa cyo gutanga amaraso kiri muri gahunda yumvikanyweho mu masezerano yasinywe hagati ya Polisi y’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gupima indwara (Rwanda Biomedical Center)

Umuyobozi w’icyo kigo cy’Igihugu mu Ntara y’i burasirazuba Lydia Uwera mw’ijambo rye yashimiye Polisi y’Igihugu kuri icyo gikorwa anasaba n’abaturage muri rusange gukurikiza urugero rwa polisi mu kurengera ubuzima bw’abaturage bashyikiwe n’ibyago bisaba gufashishwa amaraso.

Twanabibutsa ko mu ntangiriro z’uku kwezi ku cyicaro gikuru cya Polisi, abapolisi 700 bakoze igikorwa nk’iki cyo gutanga amaraso ku bushake.

 

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kayonza: Abapolisi 160 b’u Rwanda batanze amaraso

  1. Rutikanga October 23, 2017 at 7:50 am

    Dushimiye polisi y’u Rwanda icyo gikorwa kiza yakoze cyo gutanga amaraso,iki n’igikorwa kiza cyerekana ko bagomba kurinda abafite ubuzima buzira umeze,natwe ibi bitubere urugero rwiza tuge dutanga amaraso kuko tuzaba dufashije benshi bayakenera tunibuka ko ashobora no kutugarukira mu gihe twayakeneye. Polisi hora ku isonga mukuba intangarugero ku kiremwa muntu n’ibimukikije.

Comments are closed.