Kamonyi-Rugarika: Amatora yashyize araba, urugendo rwayo ruteye kwibaza
Amatora yo gusimbuza inzego zibanze zitari zuzuye yagombaga kuba kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017 ariko akaza gusubikwa mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kigese ho mu murenge wa Rugarika kubera ukutumvikana kw’Abaturage n’ubuyobozi, yashyize araba ariko asiga byinshi byo kwibaza.
Mu gihe abaturage bari baraye babwiwe ko amatora asubukurwa i saa moya zo kuri iki cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017, abazindutse bakahagerera ku gihe kimwe n’abaje batinze bose batoye nyuma y’amasaha atanu ku gihe cyateganijwe.
Nubwo uwo abaturage bavuga ko yashakwaga n’abayobozi ndetse akemererwa kwiyamamaza yaje mu bakandida bashaka umwanya w’umukuru w’umudugudu, ntabwo yagize amahirwe yo gutorwa n’aba baturage, bahisemo gutora undi bityo yaba uwo bashakaga mbere, yaba n’uwo bavuga ko bahatirwaga n’ubuyobozi bose ntibatorwa.
Bizimana Jean Damascene, asanzwe ashinzwe umutekano mu mudugudu ariko guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 yayoboraga umudugudu mu nzibacyuho, yabwiye intyoza.com ko atishimiye aya matora kuko ngo yashyizweho iterabwoba n’umuyobozi w’umurenge. Gusa ku rundi ruhande ngo kuba uwo ubuyobozi bwashakaga atariwe abaturage batoye ngo nibyiza kuri we ngo cyane ko nawe bazakorana neza.
Yagize ati ” Gitifu w’umurenge yantumyeho turaganira ndetse ambwira ngo nze nganire n’umuyobozi w’Akagari, naramuhamagaye turaganira ku bigomba gukorwa mu kuzuza no gusimbura inzego, yarambwiye ngo araza tubivugane iminsi ishira yose ataje ngo tubivugane. kuwa gatanu na komite twaricaye bagenzi banjye banzura ko nakongera kwiyamamaza ndetse turandika gitifu tumugenera urwe, urwa Komisiyo y’Amatora n’urwa Komite nkuko twabyitekererezaga, mu ijoro ryo kuwa gatanu( bucya amatora aba) nibwo Gitifu w’umurenge yampamagaye kuri terefone ansaba ko ntashobora kwegura ngo mve ku mwanya w’umutekano njye ku w’umudugudu, nta mpamvu yanyerekaga yarambwiye ngo wowe nkubwiye gutyo, nta nama nkugisha ngusabye ko utagomba kwegura.”
Akomeza agira ati ” muri iryo joro byabaye ngombwa ko aza hano, yaje kunshaka anyereka impamvu ntakwiye gutorwa, ampa amabwiriza y’ibyo ngomba kwemeza nibyo ngomba kwemera, anyereka ko uwambere yavuyeho afunzwe, ambwira ko nanjye inkurikizi zizanzaho si nzazimubaze, ibintu nk’ibyo! Ibintu byo gukanga cyane, nahise mubwira ko neguye ku myanya yose.” Akomeza avuga ko bagiranye ibiganiro birebire bikagera aho asabwa ko ategura ariko nawe amusaba ko ngo areka ugushaka kw’abaturage kukaba hakiyamamaza benshi bagatora aho kwemeza umuntu umwe.
Nsenguyumva Celestin, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika aganira n’intyoza.com yahakanye ibyo abaturage bavuga byose ku ruhare ubuyobozi bwaba bwaragize mu gushaka kwimika uwo bushaka ari nabyo bivugwa ko byazanye ukutumvikana n’abaturage kuko nabo ngo hari uwo bashakaga.
Yagize ati ” Ayo makuru avuga ko hari uwo ubuyobozi bwari bwazanye ntabwo ari ukuri, kuko abiyamamaje bose ni abo muri uyu mudugudu kandi bwaba ubuyobozi bw’umurenge bwaba ubuyobozi bw’akagari nta muturage bwari bubogamiyeho, ibivugwa nta shingiro bifite.”
Mu gihe uwari mu buyobozi bw’inzibacyuho yabwirwaga ko atanditse ngo yegure ku mwanya w’ushinzwe umutekano ngo abone kwiyamamariza kuyobora umudugudu nubwo we avuga ko yanditse, ahandi mu mudugudu wa Rwimondo mu kagari ka Masaka hatowe uwari usanzwe ari muri komite atorerwa kuyobora umudugudu ariko mu kiganiro yahaye intyoza.com avuga ko atanditse yegura, ngo yagiriwe icyizere n’abaturage baramutora.
Pierre Nzamurambaho, watorewe kuyobora umudugudu wa Rwimondo yari asanzwe ashinzwe amakuru mu mudugudu yabwiye intyoza.com ati ” bangiriye icyizere barantora, ntabwo nigeze nandika nsezera kuko njyewe abaturage bangiriye icyizere barantora, ntabwo nanditse abaturage banzamuye mu ntera kuko bangiriye icyizere.”
Mu kwibaza uburyo amategeko agenga amatora hamwe yubahirizwa ahandi ntiyubahirizwe, uhagarariye amatora mu karere ka Kamonyi bwana Uwayezu Gilbert yabwiye intyoza.com ati ” twaje gutoresha umwanya w’umukuru w’umudugudu, uw’umutekano ntabwo yari arimo. Bibaye ko hari aho uwazamutse atanditse ngo abanze asezere ku mwanya yarimo, ababa bahagarariye kuyobora amatora aho baba banyuranije n’amategeko n’amabwiriza icyo asaba.”
Muri aya matora yabaye mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kigese mu murenge wa Rugarika, uwatorewe kuyobora uyu muduguru ni bwana Buregeya Donatien watangarije intyoza.com ko yatowe ku majwi 157 mu baturage atazi umubare. Avuga ko yiteguye gukorera neza abaturage no gukorana n’abandi neza, hatowe kandi Mukakinani Vestine ushinzwe amakuru.
Munyaneza Theogene / intyoza.com