Umucungamutungo(Comptable) w’ikigo cy,ishuri cya Morning Star riherereye mu murenge wa Runda, akagari ka Ruyenzi, yatawe muri yombi aho ashinjwa n’ubuyobozi bw’ikigo akorera kunyereza umutungo ashinzwe gucunga.
Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya Morning Star, bwana Ugiramahoro Issa yabwiye intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa ko bashyikirije ikirego Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Runda barega umucungamutungo wabo( Comptable) witwa Jean Bosco Gatete kugira uruhare mu kunyereza umutungo ashinzwe gucunga.
Agira ati ” Twamenye ko hari amafaranga yanyereje bivuye ku babyeyi twasanze baragiye bamwishyura mu ntoki kandi bitemewe. Mu bitabo ubona ko yayanditse ariko wayashaka ukayabura, twamenye ababyeyi bane bamwishyuye mu ntoki amafaranga agera ku bihumbi magana atatu na makumyabiri na bitanu (325,000fr) y’u Rwanda. Hatangiye ubugenzuzi ngo hamenyekane ibirenze ibyabonywe mbere.”
Kuri aya mafaranga, nkuko umuyobozi w’ikigo yabibwiye intyoza.com mu igenzura rikomeje gukorwa, bimaze kugaragara ko mu bihembwe byabanjirije iki ngo hari amafaranga asaga ibihumbi magana atandatu(600,000fr) nayo yaburiwe irengero.
Ugiramahoro, umuyobozi wa Morning Star yabwiye intyoza.com ko uyu kontabure yari yinjiye mu kazi tariki 22 Mutarama 2017. Umuyobozi w’ikigo, akeka kandi ko Kontabure Gatete uretse ibi byatahuwe ngo hashobora no kuba hari abandi babyeyi bagiye bamwishyura amafaranga, gusa ngo byose bizagaragazwa n’ubugenzuzi bwahise butangira.
Uretse kandi aya mafaranga yabonywe, umuyobozi w’iki kigo yabwiye intyoza.com ko basanze uyu kontabure afite inyemezabwishyu( Bordereau) zo muri banki ya Kigali(BK) zigaragaza ko ababyeyi bishyuye amafaranga kandi ngo ari izo yahimbye. Bumukurikiranaho kandi imashine y’akazi(Laptop) aho buvuga ko yabeshye ko bayimwibye, hari n’ibindi birimo ngo gukoresha Kashe y’ishuri agaha ababyeyi ibyemezo ko bishyuye kandi abeshya.
Mu gihe ubuyobozi bushinja umukozi wabwo kunyereza umutungo ashinzwe gucunga, iki kigo kiri mu bibazo bikomeye by’imyenda aho cyamaze gushyirwa mu cyamunara ngo abashoboye bakigure. Umucungamutungo w’iki kigo mu gihe twandika iyi nkuru yari yakuwe aho afungiye muri Sitasiyo ya Polisi ya Runda ajyanwa mu kigo akoramo, mu rwego rw’igenzura nkuko umuyobozi w’ikigo yabitangarije intyoza.com
Munyaneza Theogene / intyoza.com