Abatwara Taxi Voiture Muri Rubavu Barishimira Umupaka waguwe

Abatwara imodoka z’abagenzi ntoya (Taxi Voiture) mu Mujyi wa Rubavu, Intara y’Iburengerazuba barishimira umupaka munini uhuza u Rwanda na Congo nyuma yaho waguriwe ukanahabwa ibikorwaremezo bishya. 

Abashoferi bibumbiye muri Koperative yitwa Cotavogi  ifite abanyamuryango 55, basanga uyu mupaka uzwi nka “La Corniche” utuma baha ababagana serivisi nziza kandi zihuse bitandukanye n’uko wari umeze mbere utarahabwa ibikorwaremezo bishya.

Muri ibyo bikorwaremezo, harimo Inzu nini yakira abakoresha uyu mupaka ikanabamo serivisi zindi nk’iza banki, kuvungisha, gufata amafunguro n’ibyo kunywa, parikingi nini ndese n’indi nzu ibika ibintu binyura kuri uyu mupaka, byaba ibicuruzwa cyangwa ibindi bitagenewe gucuruzwa ariko biri mu bwinshi.

Umwe mu bayobozi ba Cotavogi Ngendahimana Peter Abdul Karim, avuga ko mbere y’uko umupaka wagurwa ukanahabwa ibikorwaremezo bigezweho, abatwara Taxi Voiture batagiraga umwanya uhagije wo gutegererezamo abagenzi. Ibyo byatumaga usanga bicara mu mamodoka cyangwa hanze bityo nabaje babagana ugasanga baricwa n’izuba cyangwa bakanyagirwa.

Nyuma yaho umupaka waguriwe, ubu Taxi Voiture zifite umwanya zagenewe zihagararamo kandi abazitwara ngo babona aho bugama Izuba cyangwa Imvura. Ababagana nabo ngo ntibakigira ikibazo cyaho babasanga bityo bigatuma bahabwa serivisi nziza kandi zihuse.

Ngendahimana yagize ati: “Impinduka irahari kandi igaragarira buri wese. Mbere na mbere hari ukuba dukorera ahantu hameze neza bikadufasha guha abatugana serivisi nziza kandi zihuse. Abatugana nabo baza ku bwinshi kuko babonako binjira ku mupaka ufite gahunda na serivisi zose. Ubona ko uburyo naho twakoreraga mbere naho dukorera ubu hari icyahindutse.”

Ngendahimana, akomeza avuga ko n’umutekano wiyongereye kubera ko Umupaka ufite za kamera zifata amashusho ziba zireba impande zose bityo bigatanga umutekano mwinshi ku bakoresha Umupaka.

Ariko nubwo ku ruhande rw’u Rwanda inyubako z’umupaka zarangiye kandi zikaba zikorerwamo, ku ruhande rwa Congo ntizirarangira.

Mbere yuko imipaka yombi itangira kubakwa, byari byifujwe ko ibihugu byombi byahuza umupaka bityo bikorohereza abakoresha umupaka kubona serivisi zose hamwe batarinze gutonda umurongo ku mpande zombi. Ibi ariko ntabwo Congo yabyemeye nubwo igitekerezo kigihari.

Umupaka munini wa Rubavu watashwe muri Nzeri 2017 na Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda hamwe n’umuherwe w’umunyamerika ari nawe watanze miliyoni 9 z’amadolari zo kuwubaka, Bwana Warren G. Buffet. Uyu mupaka, wakira abantu nibura 8,000 buri munsi.

Kagaba Bosco

 

 

 

Umwanditsi

Learn More →