Abana baba mu miryango ikorerwamo ihohoterwa barahungabana

Nk’uko byagiye bigarukwaho n’abayobozi mu nzego zitandukanye, ndetse n’abaturage bari bitabiriye inteko y’abaturage yateraniye mu kagali ka Mbandazi, umurenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo kuwa 28 Ugushyingo 2017, abana baba mu miryango ikorerwamo ihohoterwa barahungabana. Ni muri gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imiryango itegamiye kuri leta yishyize hamwe igenda ikorera mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali.

Imiryango itanu itegamiye kuri leta irimo umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax press, HAGURUKA, AJPRODHO-JIJUKIRWA, HDI na RRP+, niyo yihurije hamwe ikazafatanya mu bikorwa bitandukanye iteganya gukora muri iyi minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa.

Gusura umurenge wa Rusororo biri mubyo HAGURUKA yateganije gukora, igamije kumenya ibibazo birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina biri muri uyu murenge, ikazafasha abawutuye kubisobanukirwa neza, bakamenya ubwoko bw’ihohoterwa bahura naryo ndetse bakanahabwa ubufasha mu bijyanye n’amategeko. Ikaba yari kumwe n’abanyamakuru ba Pax press kugirango ibi bikorwa bimenyekanishwe kubo bigenewe kandi babashe kubyitabira.

Kimwe mu byagaragaye ni ibibazo abana baba mu miryango ikorerwamo ihohoterwa, aho umwe mu babyeyi aba ahoza undi ku nkeke cyangwa yarataye urugo, ugasanga abana bahura n’ibibazo bitandukanye bibangamira uburenganzira bwabo bikanahungabanya ubuzima bwabo.

Madamu Muhawenimana Nasila, umuyobozi w’umudugudu wa Karambo mu kagari ka Mbandazi, Avuga ko mu mudugudu ayobora harimo abagabo bata ingo bakajya mu bandi bagore no mu nzoga, iyo bagarutse bahohotera abagore babo, abana babo bikabagiraho ingaruka. Usanga aba bana badashobora kujya mu ishuri ngo bige, ntibabasha kubona uburere bw’ababyeyi bombi, usanga batagiha nyina agaciro kubera guhora babona se amukubita cyangwa amusuzuguza imbere yabo. Aba bana kandi usanga batabona ibyo kurya bihagije kuko akenshi umugore ariwe uba atunze urugo wenyine.

Mukakinani Josiane, umubyeyi w’abana batanu, atuye mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Mbandazi. Yashakanye n’umugabo umurusha imyaka 13 mu 1998 amuteruye, yatangiye kubona ingeso z’uyu mugabo amaze kubyara abana babiri. Yajyaga amukubita akahukanana n’abana bose. Baracuruzaga barahomba umugore atangira guca inshuro, agaheka umwana w’uruhinja akurira igikwa akotera kugirango abone amafaranga yo kubatunga.

Umugabo yaje gufungwa umugore asigara arera abana wenyine akanamugemurira muri gereza. Afunguwe yasanze hari amafaranga make umugore yashyize kuri konti ayakuraho, inzu bari bafite mu gasanteri arayigurisha umugore ntazi aho amafaranga yarengeye. Abana be ntibiga babaye ibirara birirwa bazerera, nta mwambaro abasha kwigurira cyangwa ngo agurire abana, abaturage nibo bamufashisha imyambaro.

Abayobozi bamagana ingaruka ihohoterwa rigira ku bana

AIP Nshimiyimana Alphonse, umukozi mu ishami rya polisi rishinzwe kurwanya ibyaha CID, agashami gashinzwe gukumira ihohoterwa no kurinda abana. Atangaza ko abana ari urwunguko rw’urugo bagomba kubaho bisanzuye bakarerwa n’ababyeyi bombi, ko badakwiye guhohoterwa. Yagize ati “gukubita umwana ntago ari uburere ni ihohoterwa.”

Umukozi w’akarere ka Gasabo ushinzwe uburinganire Madamu Uwamahoro Jeanette Dalia avuga ko hari abantu bashyizweho kuri buri mudugudu bitwa “Inshuti z’umuryango”, baba ari umugabo n’umugore. Bafite mu nshingano zabo kumenya ingo zirimo amakimbirane, bagakurikirana imibereho y’abana bari muri izo ngo, bakabaganiriza. Iyo basanze amakimbirane akiri hasi bahuriza aba babyeyi mu nama z’imiryango bakabahanura, intambara bakazihosha.

Ariko iyo basanze aya makimbirane ari ku rwego rwo hejuru, babimenyesha ubuyobozi. Icya mbere ubuyobozi bukora ni ugushakira aba bana umutekano, babatandukanya n’umubyeyi uhohotera undi, akabasha gukurikiranwaho iri hohoterwa kuko ari icyaha gihanwa n’itegeko. Iyo bigaragaye ko umubyeyi usigaye atabashije kubarera, bashakirwa indi miryango bajya kurererwamo. Gusa ngo ibi bikorwa iyo hari uwatinyutse akabibwira ubuyobozi ngo kuko hari ababyeyi benshi bahishira ihohoterwa bakorerwa bityo n’abana bikabahungabanya.

Umuyobozi wa HAGURUKA ku rwego rw’igihugu Me Munyankindi Monique atangaza ko nabo bajya babona ibibazo abana baba mu miryango irimo ihohoterwa bahura nabyo. Ngo hari n’igihe usanga bahohoterwa n’ababyeyi babo, avuga ko nta mibare ifatika iragaragara bitewe ahanini n’umuco wo guhishira ihohoterwa ukiranga abanyarwanda.

Me Monique akomeza avuga ko hari aho bigera abana bagahunga imiryango yabo bakajya kuba inzererezi no kunywa ibiyobyabwenge. Muri HAGURUKA icyo bakora kandi bateganya gukomeza gukora, ni ugusanga aba bana bakabaganiriza babifashijwemo n’impuguke mu by’ubujyanama. Ikindi ni ukubabonera ubufasha mu mategeko bakamenya uburenganzira bwabo kandi bakabusubizwa.

Francine Andrew Mukase.

Umwanditsi

Learn More →