Umuhanzi Ama-G The Black mu buryo bwemewe n’Amategeko yarongoye

Umuhanzi Hakizimana Haman uzwi ku mazina ya Ama-G The Black, ku buryo bw’amategeko yasezeranye ku mugaragaro ko agiye kuba umugabo wa Uwase Mafubo Liliane. Ni mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi byabereye kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ukuboza 2017.

Hakizimana Haman uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Ama-G The Black yashyingiranywe mu buryo bw’amategeko na Uwase Mafubo Liliane kuri uyu wa gatanu tariki 15 ukuboza 2017 mu murenge wa Runda.

Ama-G, yahamije abinyujije mu ndahiro ndetse imbere y’imbaga y’abantu ko kuva uyu munsi avuye mu busiribateri, ahisemo kubana n’umukobwa Uwase Mafubo Liliane, umwe muri benshi bari mu gihugu.

Ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, bwana Rafiki Mwizerwa yabazaga Ama-G The Black impamvu ahisemo kurongora Uyu mwali Liliane ndetse n’icyo abona cyatuma asesa isezerano amukoreye, yasubije ati ” Guhindura Imico namukundiye, nkabona rwose yayihinduye, byanshavuza.”

Ama-G na Liliane berekeza mu biro by’Umurenge wa Runda.

Uwase Mafubo Liliane, abazwa icyatuma asesa iri sezenano nyuma y’uko yari amaze guhamya ko akunda kandi yahisemo kuba umugore w’isezerano wa Ama-G The Black yagize ati ” Ibindi byose arabyemerewe, ariko ikintu cya mbere yakora ki kambabaza, kikanshavuza ariko nabyiboneye ni ukunca inyuma, ibi byatuma ngaruka kureba Gitifu cyangwa se ngasaba urukiko gusesa isezerano.”

Hakizimana Haman ariwe Ama-G The Black hamwe na Uwase Mafubo Liliane mbere yo kurahirira ko umwe agiye kuba Umugabo/Umugore w’undi, babanje gusobanurirwa no kugirwa inama kubigomba kubaranga. Bagiriwe inama yo kuba umwe, gukorera hamwe kurangwa n’umuco wo gufashanya no kwihangana. Kumva ko buri umwe afite uburenganzira murugo ariko kandi afite n’inshingano zingana, ko gushyira hamwe no kuganira kwabo aribyo bizababashisha kubaka neza urugo biyemeje guahinga none.

Nyuma y’iyi nkuru turagiha inkuru y’amwe mu mafoto yaranze ishyingirwa mu buryo bw’amategeko kwa Ama-G na Liliane.

Aha bari bageze mu cyumba basezeraniyemo, basuhuzanyaga na bagenzi babo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →