Muhanga: Impanuka y’imodoka yakomerekeje bikomeye umuntu umwe, Polisi iratanga ubutumwa

Impanuka y’imodoka yabereye muri Rumina, yakomerekeje bikomeye umuntu umwe yagonze isubira inyuma. Ni nyuma y’aho mbere y’iyi hari habaye impanuka ya moto zagonganye igahitana abantu batatu barimo umupolisi. Polisi iratanga ubutumwa buburira abantu mu bihe by’iyi minsi mikuru isoza umwaka. 

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina RAB 106 N yari itwawe n’umushoferi witwa Nsanzabandi Pascal w’imyaka 30 y’amavuko, yagonze asubiye inyuma ndetse akomeretsa bikomeye uwitwa Gasirabo Josiane w’imyaka 37 y’amavuko. Yavunitse ukuguru ndetse akuka amenyo. Aho byabereye ni mu murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo mu mudugudu wa Nyarucyamo II.

Iyi mpanuka, yabaye ubwo umushoferi wari utwaye iyi modoka yasohokaga mu gipangu cya Rumina Super Market mu mujyi wa Muhanga. Gasirabo Josiane wakomeretse bikomeye yajyanywe byihuse ku bitaro bya Kabgayi ngo akurikiranwe n’abaganga. Byabaye ku mugoroba w’uyu wa 29 ukuboza 2017 ku i saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo ine n’itanu(18h45).

IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo yemereye ikinyamakuru intyoza.com ko amakuru y’iyi mpanuka ari impamo, ko kandi iyi mpanuka yabaye nyuma y’indi yari yabaye mu masaha make mbere yayo ikagwamo abantu batatu barimo n’umupolisi ufite ipeti rya Inspector of Police(IP) witwa Ntaganira Samuel.

IP Emmanuel Kayigi, yatangarije intyoza.com kandi ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi mu kutagira amakenga, kudashishoza mbere yo kwinjira mu kinyabiziga ngo arebe aho ari n’ikinyabiziga atwaye niba uko yagisize akivamo ariko agisanze agaruka.

Ahereye kuri izi mpanuka zabaye hamwe n’ibigaragara mu muhanda cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, IP Kayigi arasaba abantu bose by’umwihariko abatwara ibinyabiziga kwitwararika, kumenya imiterere y’ikinyabiziga batwaye mbere yo kukinjiramo, aho baparitse n’aho bagenda. Kubahiriza amategeko agenga imikoreshareze y’umuhanda by’umwihariko kugabanya umuvuduko no kudahirahira batwara ikinyabiziga bazi ko banyoye.

IP Kayigi, yagize kandi ati ” Polisi iributsa abantu bose cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru, atari gusa mu ntara y’amajyepfo kwirinda uburangare, kugira amakenga no kwitwararika mu muhanda igihe batwaye, kugabanya umuvuduko, umuntu akoreshe umuhanda ariko yibuka ko atariwe uwugendamo wenyine.”

Mu butumwa kandi bwa Polisi, abantu bose barasabwa ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we, kuzirikana ko amagara aseseka ntayorwe, kugira ubufatanye na Polisi ariko by’umwihariko batanga amakuru yose yatuma hakumirwa ndetse hakirindwa icyahungabanya umutekano wo mu muhanda n’ahandi muri rusange, kwitabaza byihuse inzego za Polisi n’izindi mu gihe ubona hari igishobora guhungabanya umutekano, kudahishira abashoferi bitwara nabi mu muhanda, gufata pulaki z’ikinyabiziga ukihutira guhamagara Polisi mu gihe ubona gitwawe nabi mu buryo bumwe cyangwa ubundi nko kuba ubona ugiye kugitwafa yasinze. Abajya mu byishimo by’iminsi mikuru barasabwa ko bakwitwaza ababatwara batanywa inzoga no kuba ubwabo bakwiyambaza Polisi ikabafasha mu gihe babona ko gutwara ikinyabiziga batabishoboye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →