Kamonyi-Rukoma: Abenga inzoga z’inkorano zitemewe baraburirwa, havumbuwe igitariro ziramenwa

Mu murenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye mu mudugudu wa Gahungeri, kuri iki cyumweru tariki 31 ukuboza 2017 hamenwe Litiro 240 zikuwe mu gitariro. Abaturage basabwe kutangiza ubuzima bwabo no kutishora mu gukora izi nzoga zitemewe kuko zangiza byinshi birimo ubuzima bwabo, zibaziga mu bukene.

Ahagana ku i saa kumi n’iminota 30 z’umugoroba, mu rugo rw’uwitwa Nsengimana Jonas utuye mu mudugudu wa Gahungeri, Akagari ka Gishyeshye ho mu murenge wa Rukoma, ubuyobozi bw’umurenge wa Rukoma buri kumwe na Polisi baguye gitumo urugo rw’uyu muturage basanga ikidomoro kijyamo Litiro 240 gitaze mu bishyimo. Iyi nzoga y’inkorano yamenwe ariko nyirayo yirutse arabura.

Abakora izi nzoga zitemewe, baminjira agafu k’amasaka hejuru bajijisha. Aha ni mucyumba cyasaruriwemo ibishyimbo bari batwikirije.

Nkurunziza Jean de Dieu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko amakuru y’izi nzoga z’inkorano muri uru rugo bayakesha abaturage. Atangaza ko bashimira cyane ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi aho bakomeza kugaragaza ko bafatanije mu kurwanya icyahungabanya umutekano kikangiza ubuzima bwabo kuko ngo izi nzoga kuba zitemewe ari uko zangiza ubuzima  bw’uzinyoye.

Kuba uyu muturage yacitse, Nkurunziza avuga ko ntaho azahungira ubuyobozi, ko ndetse yaba we n’abandi nkawe nta mwanya bafite mu kwangiza ubuzima bwabo n’ubwabandi baturage. Izi nzoga ngo zangiza ubuzima kuko nta buziranenge zifite ndetse n’ibikoresho zikorwamo bikaba atari ibyo kwizerwa.

Ikidomoro cyari cyuzuye inzoga cyamenwe.

Abaturage baganiriye n’intyoza.com bahamya ko ikorwa ry’izi nzoga zitemewe bibangamira ubuzima bwabo kuko abazikoresha zibangiza ubwabo, aho bazicuruza n’abazinywa muri rusange. Bavuga ko biteguye gutanga amakuru kuwo ariwe wese bazi uzenga, uzicuruza, uzinywa.

Izi nzoga z’inkorano zitemewe, bamwe mu baturage bavuga ko zikorwa mu mazi, Umusemburo w’amandazi(Pakimaya), Isukari hamwe n’agafu k’amasaka baminjira hejuru bajijisha. Izi nzoga z’inkorano zitemewe zamenwe zije zikurikira izindi nazo ziherutse kumenwa mu kagari ka Buguri zanganaga na Litiro 200 kuwa 20 Ukuboza 2017.

Iyi nzu niyo yaribitse iki gitariro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →