Kamonyi: Umwana w’umukobwa yasutse amarira ubwo yari atangiye kuvuga akababaro ko kubuzwa kwiga

Ubwo yari ahawe indangururamajwi ngo avuge ikibazo cye, umwana w’umukobwa wagombye kuba ari ku ishuri ariko ngo akirukanwa kubwo kutagira ubwishyu, yafashwe n’ikiniga kuvuga ikibazo biramunanira. Abayobozi bamwiyegereje baramuturisha, ahagurukana akanyamuneza. Hari kuri uyu wa 25 Mutarama 2018.

Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko, arangije amashuri atandatu abanza, yatsindiye ku matota 36 ahabwa igipapuro kimwerekeza ku kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Gihembe ho muri Kamonyi. Nyuma yo guturishwa n’ubuyobozi akavuga akababaro ke, yabwiye intyoza.com ko yimwe uburenganzira bwo kwiga azira ko adafite ubushobozi.

Yagize ati ” Nagiye kwiyandikisha hano hepfo ku gihembe, ngezeyo banga kunyandika ngo ni uko nta mafaranga nari nzanye, mu gitondo twasubiyeyo na none baratwirukana ngo tuzabanze tuyazane, barangije baravuga ngo imyanya yarashize.” Uyu mwana kandi yakomeje avuga ko ari impfubyi ariko kandi ngo ubukene bwo mu muryango we bukaba ari inzitizi mu kwiga kwe.

Aha, yari imbere y’abayobozi barimo bamuturisha ngo ikiniga gishire abashe kuvuga, yari kumwe n’umuherekeje.

Nyuma yo kwakirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana Tuyizere Thadee ari kumwe n’umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Madamu Odette Yankurije mu bibazo bari bajemo by’abaturage mu murenge wa Musambira, uyu mwana w’umukobwa yahagurutse amwenyura ndetse atangariza intyoza.com ko abwiwe ko mu gitondo azinduka ajya ku ishuri bakamwakira akiga.

Ibi biganiro byahuje abaturage, ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’urwego rw’umuvunyi, byari birimo abakozi ba Minisiteri y’ubutabera barimo n’aburwego rwa MAJ rukorera mu karere ka Kamonyi. Byakozwe mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko aho abaturage babanje kwigishwa no gusobanurirwa ibijyanye n’amategeko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →