Kamonyi: Impanuka ikomeye y’imodoka ihitanye abana batatu, hari n’abakomeretse

Abana bane bava ku ishuri kuri uyu wa 30 Mutarama 2018 bagonzwe n’imodoka y’Ijipe yavaga Muhanga yerekeza Kigali. Batatu muri aba bana bahise bapfa undi arakomereka. Umushoferi wari utwaye imodoka we yajyanywe mu bitaro bya Fayisali Kigali. (Yavuguruwe)

Abana bane bavaga ku ishuri, bagonzwe n’imodoka y’ijipe ifite Pulaki RAD 313 I, yavaga Muhanga yerekeza Kigali. Batatu muri aba bana bahise bahasiga ubuzima undi umwe arakomereka. Muri batatu bapfuye, babiri bavaga inda imwe.

Iyi mpanuka ibaye muri aya masaha ya saa sita ahitwa Kariyeri ku rugabano rw’Umurenge wa Musambira na Gacurabwenge ubwo abana bari munzira bava ku ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Gatizo.

Aba bana ni ; uwitwa Ivan Kwizera wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, Uwumugisha Hubert wigaga mu mwaka  wa Kabiri w’amashuri abanza hamwe na Ikundwe Sedrick wigaga mu wambre w’amashuri abanza, umwana wa kane ntabwo turamenya amazina ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira, ku murongo wa terefone ngendanwa yahamirije intyoza.com ko amakuru y’iyi mpanuka ari impamo ko ndetse umwana wakomeretse yajyanywe kwa muganga.

Amakuru yageze ku intyoza.com nyuma, avuga ko Umushoferi wari utwaye iyi modoka yajyanywe mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali i Kigali.

Muri uyu muhanda wa Kamonyi, ku mugoroba w’uyu wa mbere tariki 29 Mutarama 2018 mu gice cya Bishenyi hari habaye indi mpanuka yaguyemo umuntu umwe.

Ubwo twarimo dukora iyi nkuru, amakuru aturuka mu murenge wa Rukoma arahamya ko ikirombe cy’uwitwa Mbarushimana Jean Baptiste gicukurwamo amabuye y’agaciro gihitanye uwitwa Habumuremyi Anicet nkuko na nyiri iki kirombe yabihamirije intyoza.com ku murongo wa Telefone nyendanwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Kamonyi: Impanuka ikomeye y’imodoka ihitanye abana batatu, hari n’abakomeretse

  1. Gasongo January 30, 2018 at 2:21 pm

    Murakoze munyamakuru w’ikinyamakuru cyacu intyoza.com
    Ariko ntabwo chauffeur yaburiwe irengero ahubwo ari mubitaro muri king faycal

  2. MURWANASHYAKA JEAN BOSCO January 30, 2018 at 8:41 pm

    Imana yakire abo barumuna banjye bagizbagize umwaku wo kutarara mu buzima.

Comments are closed.