Inkuru ndende ya “URUSARO” igice cya kane

Urukundo rugira ayarwo! Inkuru y’umwari “URUSARO” Irakomeje, iki ni igice cya kane. Gabby akomeje kuzamuka umusozi w’urukundo ashakisha umwari umutima we urangamiye. Duheruka mu gice cya gatatu URUSARO ajya gusoma umuvugo yahawebna Gabby dore ko yari yabuze ibitotsi nyuma yo gukangurwa n’ubutumwa bwa Gabby! Kurikira iki gice cya gatatu…

Rusaro rwansaritse umutima

Karabo kambera umutako

Mwari uzira umushiha 

Shenge unshotorera ijisho

Nka namubona iyo ndyamye

Ansekera bizira imbereka!

Ndavuga uwo nkunda urukwiye

Urutari urwubu rwateye

Rurangirira mu matako!

Ndavuga uwo nkunda bidasanzwe

Nzereka isi yose mubirori

Inshuti n’ababyeyi bahicaye

Nti ni uyu uhuza ingingo zanjye!

Rusaro uzambera umuringa

Ntaka igituza iteka 

Nzagukunda ndabikubwiye

Nunabyanga sinzakureka

Nzemera nkore icyo ukunda

Ngo dukunde turambane shenge

Kuko uri utunyangingo twange!

Cyo gira ishya n’ihirwe 

Mwari ntateze kuzamwaza.

URUSARO, yasubiye muri uyu mwandiko inshuro zirenze ebyiri, arangije abika ako gatabo ngo yongere asinzire, uko yageragezaga gushaka ibitotsi yashidukaga arimo gutekereza kuri Gabby aho kugirango asinzire! Byarangiye abuze amahoro arabyuka ajya hanze ngo arebe icyo yakora ariko biranga akomeza kubona ishusho ya Gabby mumaso ye, ako kanya yarakase asubira munzu araryama afata ya foto arongera arayitegereze neza.

Uwabona ukuntu URUSARO yitegerezaga ifoto ya Gabby yatahura neza ko iyo ndoro yarimo urukundo, cyakora URUSARO nawe yari yayobewe ibiri kumubaho kuko kuva yabaho yari atariyumva nk’uko yarimo yiyumva muri uwo mwanya. Yahise afata umwanzuro wo guhamagara Gabby ariko undi mutima ukamubuza, kuko yumvaga ko namuhamagara Gabby ari bwiyemere ko yamukunze cyane! Nyuma yo kubura amahitamo yiyemeje kumuhamagara, ni uko afata telephone ashyiramo nimero ariko mu gihe itari yagacamo ngo bavugane yatunguwe no kumva umuntu asuhurije hanze, ahita akupa vuba arasohoka.

Agikuraho urugi yasanze ari bashuti be, Deborah na Anna yabahaye ikaze ariko banga kwinjira munzu bamubwira ko bari bahanyuze bagiye mukazi ngo barebe uko amerewe bityo banamusaba imbabazi ko batari babashije kuza kumusura ku mugoroba wari warangiye kuko bari bafite akazi kenshi.

URUSARO yabasubije ko nawe ameze neza ndetse abasezeranya ko nawe nyuma y’iminsi ibiri azasubira mukazi kuko iminsi y’ikiruhuko cy’uburwayi yari yahawe nibwo yari kuzaba yarangiye icyo gihe. Bakiri aho phone munzu yarasonnye ahita abasezera kuko nabo bihutaga yiruka ajya kureba uhamagaye. Yari afite ubwoba bwinshi aziko ahari yabipye Gabby akaba ariwe umuhamagaye, yibazaga icyo ari bumubwire nasanga ariwe bikamuyobera kuko yumvaga nawe asa n’uwatangiye gutinya Gabby!

Gusa yatunguwe no gusanga ari umuyobozi we mukazi wari umuhamagaye amubaza uko amerewe, mbere yo kumwitaba yariruhukije kuko yasanze atari Gabby, yangaga ko yamunyuzamo ijisho. Gusa mubigaragara urebye uburyo yari yatangiye kumutinya wabona ko harimo akantu k’urukundo. Umutima umwe yumvaga yamukunda, undi akumva atamukunda, kuko arizo nshingano yari yarihaye.

URUSARO yiriwe muri ibyo bitekerezo kugeza umunsi ukuze, ku kagoroba k’akabwibwi nibwo yabonye Gabby amuhamagaye, byaramunejeje kuko guhera mu gitondo yari yakomeje kwikanga ko amuhamagara ririnda rirenga, noneho yamuvugishije neza nubwo nta byinshi yamubwiye ku bijyanye n’amiyumvo ye, cyakora yasabye Gabby ko abonye akanya yaza bakaganira mbere y’uko URUSARO yari buzasubire mukazi.

Gabby yakiriye ubusabe bwa URUSARO ndetse amusezeranya ko agiye guhita aza ako kanya. Bidatinze Gabby yahise yatsa imodoka agaruka kureba uwo umutima we wifuzaga, cyakora yasanze URUSARO agiye kuryama, kuko bwari bwije maze URUSARO arongera arabyuka aza kuganiriza Gabby.

Bakicara URUSARO yazanye ya Foto ya Gabby ati” Akira ifoto yawe wibagiriwe muri ka gatabo wampaye, Gabby ibyunzwe by’ubwoba byaramurenze ariko yihagararaho asubiza URUSARO ko yari yayizanye abishaka atayibagiwe. Ati” Impamvu nazanye iyo foto ni uko ngukunda ntayindi, ubwo Gabby yari atumye haboneka ingingo yo kuganiraho.

URUSARO yasubirishijemo Gabby niba koko amukunda undi nawe arirenga ararahira ati” Ndagukunda kuburyo nta kindi njya nifuza guhitamo mu buzima uretse wowe wanzonze. URUSARO yabwiye Gabby ati” Ni byiza kunkunda, cyakora nakomeje gutekereza nibaza ko ahari Impamvu unkunda utanzi neza, none nifuje kugusubiza ikibazo wambajije kenshi kugirango umenye umukobwa ukunda utazisanga warahubutse mubyo utazi.

N’ibinezaneza byinshi Gabby yaramwenyuye maze abwira URUSARO ati” Nguteze amatwi mwari ntazigera mwaza iteka!

Urusaro yaratangiye ati” Mu kuri, mfite ibibazo ntizaniye ariko bijya bingora kubyakira, uko umbona uku, ninjye mukobwa mama yabyaye ngenyine, ndetse nta n’undi mwana agira ndi ikinege, nakuze nta data mbona nk’abandi bana, yewe nta sogokuru cyangwa nyogokuru nigeze menya, atarakomeza Gabby yamuciye mu ijambo ati disi birumvikana niyo mpamvu ujya ugira ihungabana gusa ihangane nzakwitaho. URUSARO yarakomeje ati ikibazo sicyo ntega amatwi, arakomeza ati nakuze muri ubwo buzima, iyo nabazaga mama data cyangwa nyogokuru, agahinda karamwicaga ikiniga kikamwuzura ntagire icyo ambwira. Cyakora mama umubyeyi wange ntacyo atakoze andihira amashuri yisumbuye na kaminuza ndarangiza. Nkirangiza kwiga nicaje mama ndamubwira nti urabona maze gukura ndagusabye noneho mbwira amateka yange byibura nange nimenye kuko ibyo nakubajije guhera cyera ntujya unsubiza, none nk’umukobwa urangije kaminuza byibura mbwira duke menye uwo ndiwe? icyo gihe mama ikiniga cyaramufashe arambwira ngo amateka yange nzayamenya yenda gupfa, byarambabaje cyane mubwira nabi nti” Ko ntigeze ngusaba kumbyara nkisanga wambyaye ni iki gituma utareka ngo menye data, na nyogokuru na sogokuru? Ako kanya nahise nivumbura ndagenda mva murugo, njya mu mujyi kureba umukobwa twari twariganye w’inshuti yange, nkihagera yahise andangira akazi, ambwira ko hari ibitaro byigenga bikeneye umukozi wo muri laboratoire, yambwiye ko byitwa MIRACLES HOSPITAL, ati biroroshye naguha nimero ukavugisha umuyobozi.

Nahamagaye umuyobozi ansaba ko naza tukavugana mu masaha y’akazi, bucyeye bwaho nahise nyarukirayo, nsanga afite umurwayi ari kwitaho mutegereza amasaha abiri hanyuma aje turavugana arambwira ngo niba uzi kubahiriza inshingano zose z’akazi n’amabwiriza yose shobuja azagutegeka nta kibazo uzinduke utangire akazi. Byaranejeje cyane mpita mpamagara mama musaba imbabazi ko navuyeyo dutonganye mu menyesha n’amakuru mashya ko nabonye akazi, yambajije aho nabonye akazi n’izina rya nyiribitaro mubwira ko nta muzi ndibuze kuribaza nazamubwira.

Byanteye amatsiko mbaza wa mugenzi wanjye wari wandangiye akazi ambwira ko nyiribitaro yitwa Dr. Kamili Charles akaba ari nawe muyobozi wabyo mukuru. Cyakora icyo gihe sinahamagaye mama ngo mbimubwire numvaga bitihutirwa. Mu gitondo natangiye akazi n’ibyishimo byinshi cyane, ntibyatinze haciye icyumweru kimwe gusa ubundi databuja ampa gahunda yo kujya gukurikirana amahugurwa yari yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, byaranejeje mbona ko databuja amfitiye icyizere bituma ndushaho gukora akazi nizera kuruta ibikenewe uretse ko nabonye ntawe unezeza rubanda koko!

Gabby warimo atega amatwi atuje yahise yongera aca urusaro mu ijambo ati: yooo! Cya Charles cyahise kikwirukana? Humura nta heza h’isi nacyo baragifunze!

URUSARO ati”Hoya Gabby, wibeshyara Charles ntiyanyirukanye ahubwo tega amatwi wumve, nyuma y’ayo mahugurwaho ho nk’ibyumweru bibiri databuja yambwiye ko tugomba kujyana iburengerazuba, sinarikwanga nk’umukozi wakundaga akazi, namubajije ibikoresho ndibwitwaze kuko numvaga tugiye mumpamvu z’akazi arambwira ngombireke, kare cyane twaragiye, tugezeyo anyinjiza muri hotel nziza ntacyo yambwiye na kimwe, ahubwo ubwo twatangiraga kwinjira muri iyo hoteli nagize ubwoba nti wabona databuja avura abantu magendu akaba afite umurwayi agirango tuvurire hano muri hoteli.

Ako kanya yahise afungura icyumba bigaragara ko yari afite imfunguzo zacyo aranyinjiza ahita afunga. akigera ahangaha URUSARO yahise asesa urumeza bigaragare ko ubwoba bwari bumwishe maze Gabby aramwiyegereza aramubwira ati, humura tuza maze umbwire humura. Ubwo URUSARO yariyandayanze akomeza kubarira inkuru Gabby gusa uko yamubwiraga amarira yarimo atemba Gabby nawe agakomeza ayahanagura kumatama, mbese yari yagize amahirwe yo gukora ku matama ya URUSARO kuriyo nshuro, urusaro yakomeje amubwira ati” Ubwo akimara gufunga, mu gihe URUSARO atari yamubwira ibyakurikiyeho phone ya Gabby yahise isona arebye abona ni phone ya nyina umuhamagaye amubwira ko ise akoze impanuka ikomeye ubwo yaratashye ndetse bamujyanye kwa muganga igitaraganya.

Iki cyari igice cya kane cy’Inkuru ndende ya “URUSARO” Tegereza vuba igice cya gatanu kiri mu nzira…

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Inkuru ndende ya “URUSARO” igice cya kane

  1. Gatabazi March 15, 2018 at 1:22 pm

    iyi nkuru inteye amatsiko cyane mushyireho ikindi gice vuba amatsiko ameze nabi, Imana imfashe charles ataba yarahemukiye uriya mwana w’umukobwa!

  2. Bayisenge revis March 16, 2018 at 5:44 am

    mana we ikindi gice mukiduhe pe mbega amatsiko

Comments are closed.