Inkuru ndende ya “URUSARO” igice cya gatanu

Wowe urukundo urwita iki!? Inkuru y’umwari “URUSARO” Irakomeje, iki ni igice cya gatanu. Umwari URUSARO yatangiye gufungurira Gabby ku mabanga amaranye igihe kitari gito. Duheruka mu gice cya kane Gabby bamubwiye ko Se akoze impanuka ikomeye kandi ajyanywe kwa muganga. Ese mama yaba yarahise yikura iruhande rw’uwo akunda agatabara Se, kurikira iki gice cy’iyi nkuru gihishe byinshi….

Gabby yahise areba ku isaha asanga bibaye saa tanu z’ijoro, nta kundi yahise abwira URUSARO ibimubayeho amusezeranya ko azagaruka bukeye ahita yirukankira kwa mu ganga ngo arebe uko ise amerewe, Gabby yagiye afite ubwoba bwinshi kuko mu busanzwe ise yarwaraga umutima yibazaga niba yakoze impanuka ntapfe, gusa akigerayo yasanze ise ari muri coma, bari bamujyanye mu bitaro bya MIRACLES HOSPITAL ariho ari gukurikiranirwa uretse ko bitashimishije Gabby kuko yari yamenye neza ko ibyo bitaro ari ibya Charles kandi Charles akaba ataravugaga rumwe na URUSORO wari watangiye kwigarurira umutima wa Gabby! Umuganga wabakiriye yabasobanuriye ko bizafata amezi atandatu kugirango byibura umurwayi abashe kugarura ubuzima kuko yari yangiritse cyane mu mutwe ndetse yavunitse n’urutirigongo.

Birumvikana ubwo Gabby yari abonye inshingano zo gukurikirana kampani wenyine mu gihe mbere yari yungirije ise, ubwo kubona umwanya byo byasaga n’ibirangiye.

Gabby yaratashye abura amahoro ijoro ryose yibazaga ikibazo uwo akunda kuruta abandi muri iyi isi yagiranye na Charles kikamuyobera, yakwibuka ko batandukanye yaragiye kubimubwira umujinya ukamwica, mu gitondo inkoko zibika Gabby yaribatuye ajya kukazi nk’umukoresha mukuru ategura akazi neza atumizaho ibikoresho bikenewe asinya impapuro zihutirwa, mbese yiriwe nta mwanya kuburyo ahagana nka saa munani aribwo yahagurutse mu biro yerekeza aho bubakaga kureba ko abafundi babikoze neza.

Ku bw’ibyago yasanze hari igikuta bibeshye bacyubakisha amatafari kandi baragombaga kucyubakisha beto, ako kanya yabategetse kugisenya bongera kucyubaka bundi bushya bakoresheje amabeto nk’uko byagaragaraga ku mbata y’inzu. Ibyo byose byarangiye muma saa mbiri z’ijoro arataha yerekeza hamwe yari yakodesheje hashya.

Mu nzira agenda ntakindi yatekerezaga uretse URUSARO, ntiyanibukagako ise arwaye icyo yibukaga neza ni uko yatandukaye n’URUSARO akimubwira kubuzima bwe. Ako kanya yahise afata phone ngo ahamagare urusaro amubaze uko yiriwe, asangamo ubutumwa bugufi URUSARO nawe yari yamwandikiye kare ariko atari yabonye. Dore uko bwari buteye:

Wiriwe neza nshuti? Ndizera papa wawe ameze neza kuko iyo amera nabi ndabizi uba wamenyesheje kuko uri imfura bihagije! Sha nizere ko nuva mukazi ugaruka kundeba tukaganira kuko ndumva ahari bishobora kumfasha kuruhuka mu mutwe. Sawa ndagushimiye.

Gabby, akimara gusoma buriya butumwa nta kindi yakoze yahise ahamagara URUSARO amubwira ko ari munzira aza nko mu isaha n’igice araba ahageze, yahise akandagira imodoka aragenda, ku bw’amahirwe yasanze URUSARO atararyama arimo gutera ipasi imyenda yari bujyane mukazi mugitondo, maze ahageze basangira ibyanimugoroba barangije baraganira.

URUSARO, yasubukuriye ikiganiro hamwe yari agejeje, mbese yari yarabifashe mu mutwe nk’aho ari umugani cyangwa ibisakuzo!  Yakomeje agira ati” sha Gabby mfite amateka mabi ni ukuri nuyamenya uzanyanga gusa nubwo wanyanga ndagusabye ntuzamvemo ni wowe muntu ukiriho ugiye kumenya ibyange neza. Yakomeje abwira Gabby ati” ubwo nyine bosi  yamaze gufunga umuryango wa Hoteli, ntaragira icyo mubaza arambwira ngo ninkuremo vuba simutinze yifitiye akazi kenshi, ngo kandi yizere ko nibuka neza ko yambwiye ko aha akazi umuntu ushoboye kwita kumabwiriza ya bosi, mu gihe nari nkitanga ibisobanura ko aho gusambana nawe nareka akazi ke, nagiye kubona mbona we yikuyemo imyenda yose, ubwoba bwaranyishe ndapfukama musaba imbabazi nambaza Imana nayo ntiyanyumva, musobanurira ukuntu ndi isugi kandi ntateze kuzabikora ntarashaka umugabo ariko icyambabaje ntiyigeze anyumva n’Imana nayo icyo gihe yaramungabije kuko yanze kumunkiza. Ubwo yabivugaga amarirara niko yisukanuraga mu gituza cya Gabby dore ko yari amuryamye mu gituza ameze nk’umuntu ufite ubwoba bw’ibyo arimo avuga.

Yarakomeje ati” sha Gabby yarandetse mvuga amasengesho abaho anyumva nziko yambabariye, maze arangije aramfata ngo ankuremo ijipo ndanga ndamurwanya cyane kuko nibazaga ukuntu ngiye gusambana bwa mbere nkanasambana n’umuntu ntanakunda nkumva icyiza napfa, narabimubwiye ngo ntabyo nakora maze arambwira ngo nta mukobwa ujya umunanira wenda nzabaze n’uwamundangiye nawe baryamanye inshuro zitabarika Ubwo yavugaga wa mukobwa nyine twiganye.

Akivuga atya yafashe ipantaro ye ndishima nti  arandetse, nkireba hirya yanteye igishinge mpita nsinzira ako kanya, sha Gabby nongeye gukanguka ndiyoberwa, nasanze hagati yamaguru hange wagirango bahatemaguye cyangwa se wagirango hanyuzemo indege, amaraso yari menshi yatembye, imyanya myibarukiro yangiritse mbese si nari ngifite ikigira umukobwa umugore, satani yari yivuze ku buzima bwanjye. Nagerageje guhaguruka biranga numva amatako yashwanyutse, ntakindi nafashe telephone mpamagara mama mubwira ibyambayeho murangira aho ndi nawe aza kundeba,

Mbere nambere yanjyanye kwa muganga kuri kiriya kigo nderabuzima nkoraho maze guhembuka ambajije uko byagenze, nange ndabimutekerereza byose, ni uko ambajije uwabinkoreye niba muzi ndamusubiza nti yego ndamuzi, yitwa Charles ni nyiribitaro byitwa MIRACLES HOSPITAL mama yahise yikanga asesa urumeza.

Mubajije niba amuzi aranyihorera. Cyakora ubwo kwa muganga bahise badusezerera kuko nari nakize ngira n’amahirwe mpabona akazi ko gukora muri laboratoire guhera icyo gihe.

Gabby, nawe ikiniga ubwo cyari cyamwishe yenda kurira ariko yihagararaho bya kigabo, maze arangije ahoza URUSARO ati” shenge numvise Impamvu utajya unezerwa, gusa humura ndagukunda. N’ubwo Gabby yari amunyuze mu ijambo ariko URUSARO yarakomeje ati” iyo biba ibyo gusa nta kibazo kuko n’ubundi abakobwa b’amasugi ni bakeya ahubwo tega amatwi wumve. Ubwo mama akiva aho yahise ataha nange ntangira akazi hariya kubitaro, bugicya nahise numva ngo mama yapfuye, intimba yaranyeguye gusa ntakundi naragiye turamushyingura mba imfubyi ntyo.

Gabby ati” yooo! Mbese burya uri imfubyi sha ihangane ndumva agahinda ufite katoroshye mukundwa, ubwo ako kanya URUSARO yahise akora mu gashakoshi ke akuramo urupapuro, maze abwira Gabby ati” ibyo byose byabaye ntibibabaje mbabazwa ndetse nkanashengurwa n’iyi baruwa mama yasize anyandikiye. Dore uko iyo baruwa yari iteye:

URUSARO mwana wanjye, ndabizi nturi bumbabarire ariko mpisemo kugenda kuko ibyabaye birenze amahano rwose ntamubyeyi wakwishimira kubimenya. 

Ni kenshi wambajije ku kubwira iso, na ba sokuru bikananira kuko bitashobokaga ndetse sinanashakaga kugutera agahinda, gusa menya ibi.; igihe nari umukobwa niga mu mashuri yisumbuye, nahuye n’umusore witwa Charles Kamili, yamfashe kungufu antera inda yawe, icyo gihe ku ishuri narirukanwe maze papa na mama barahaguruka bajya kurega, ariko kuko iwabo w’uwo musore bari abaherwe bahise bagurira abantu batamenyekanye baza iwacu ari ninjoro batemagura umuryango wange wose ikiri mama, data, basaza bange babiri, na murumuna wange umwe bose barishwe iryo joro. Nange baziko banyishe nagize amahirwe kuko nari naraye kwa masenge nagiye kumutekerereza ibibazo byambayeho, kubera uwo muryango wa Charles bari abanyembaraga zo mu mufuka ntaho wagombaga kubarega kuko bari bazwi. Ubwo mwana wange byabaye ngo ngombwa ko ntoroka njya gutura kure ndakubyara urakura, nta muntu n’umwe mu muryango uziko tukibaho kuko nangaga ko kwa Charles bazatugenza bakatwica. None igitumye niyahura nkaba ngiye gupfa ni uko umusore wanteye inda tukakubyara, ari nawe wagufashe ku ngufu akakwangiza gutyo, sinabona aho nkwiza ayo mahano, kandi uzabigire ibanga ntuzagire uwo ubibwira niba ushaka kuzarama ntuzahangane n’abakurusha amaboko mwana wange. 

Urabeho, yari mama wawe wakurwaniye ishyaka. Nk’uko nabikubwiye si nabasha kubaho nyuma y’ibyo byose byo gufatwa ku ngufu na so kandi akaba ari nawe watumye umuryango wacu wose wicwa. Nkwifurije amahoro mu buzima n’ubwo bigoye mwana wange.

Uwawe mama wawe TUMUKUNDE Agnes.

Bavuga ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda ariko Gabby yarangije gusoma iyi baruwa we na URUSARO amarira yatembye ku matama yabo bombi.

Iki cyari igice cya gatanu cy’Inkuru ndende ya “URUSARO” Ndabizi amatsiko ni menshi cyane kuko bigeze aharyoshye kurusha ahashize, Tegereza vuba igice gikurikira…..

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Inkuru ndende ya “URUSARO” igice cya gatanu

  1. Gatabazi March 18, 2018 at 9:27 pm

    ndabona inkuru yaturyohanye kabisa muduhe indi amatsiko niyose

Comments are closed.