Inkuru ndende ya “URUSARO” Igice cya karindwi

URUSARO amaze kunyura mu nzira z’inzitane, inzira z’amahwa ahanda, kwakira inzira y’ubuzima bwe birasharira. Gabby akomeje kumurema agatima no ku mwereka ko amukunda. Mu gice cyabanje, Duheruka Dr Charles yinjira kuvura Se wa Gabby, ese yarabibashije!? Biteye amatsiko, kurikira iki gice haracyari byinshi byo kumenya, byinshi biteye amatsiko; 

Nyuma y’iminota mikeya Dr. Charles ahageze, yakoze uko ashoboye yongera umusaza umwuka ndetse azamura n’igipimo cy’amaraso yajyaga mu bwonko kigera ku rwego nyarwo, cyokora yahise abwira abarwaza ko bitagikunze ko umurwayi yakirira muri miracles hospital kwa Dr.charles ahubwo abagira inama y’uko bamujyana mu Buhinde ndetse abaha Dr. Vincent nk’umuganga wagombaga kugenda yita ku murwayi.

Yamuhaye inshinge bari bugende bamutera inzira yose abategeka ko bagomba kuzimutera inshuro cumi mbere y’uko bagera mu Buhinde. Ntibyatinze umurwayi yurijwe indege ikiri Gabby na nyina baramuherekeza ndetse na wa muganga Vincent bari kumwe, bageze mu Buhinde amaze guterwa inshinge inshuro cumi nk’uko yari yabitegetswe na Dr, Charles.

Mu Buhinde bakiriwe neza ndetse abaganga baho ako kanya bahise batangira gukora ibizamini by’umutima byihuse ngo bamenye neza icyo bafasha umurwayi. Ubwo igihe bari bajyanye umurwayi ngo apimwe Gabby na nyina bahise bahamagara abo basize imuhira ngo bakomeze gukurikirana imirimo yose ijyanye na ya kompanyi y’ubwubatsi Gabby yari amaze iminsi ahagarariye. Kuko Gabby nta wundi muvandimwe w’umuhungu yagiraga byabaye ngombwa ko mushikiwe akurikira ariwe usigarana inshingano za kampani anacunga neza imitungo y’umuryango.

Burya koko ari buve ntarara mu mubiri, mu gihe Gabby na nyina bari bicaye baganira, na Vincent yari hafi aho, batunguwe n’inkuru mbi yazanywe n’umuganga w’umuhinde wari wakiriye umurwayi, yaje ababwira ati” Umurwayi mwari muzanye yitabye Imana ageze hano ntacyo tukibasha kuramira kuko yatewe uburozi bwinshi cyane bufite ubushobozi bwo guca intege umutima kugeza umuntu apfuye burundu.

Bacyumva iyi nkuru bose baraboroze gusa Gabby nk’umugabo yihagararaho asaba ko bamukorera raporo y’ibizamini byakozwe birangiye barataha. Raporo yakozwe n’abahinde yagaragaza ko umurwayi atigeze arwara umutima na rimwe ahubwo amaze imyaka irenga cumi n’umwe ahabwa uburozi bwacaga intege umubiriwe akamera nkurwaye umutima ari nabyo byamuviriyemo urupfu.

N’ubwo Gabby yari ari mu bibazo byo kurwaza ise kugeza n’aho apfuye ariko ntiyigeze areka gutekereza no kwandikira URUSARO ubutumwa bugufi. N’ubwo Vincent yari yagiye abaherekeje ariko Gabby yaje amukemanga ko ariwe wishe ise abinyujije mu nshinge yamuteraga. Niyo mpamvu yibye umuti Vincent yateraga ise maze bageze mu gihugu imbere awushyira umukunzi we URUSARO ngo awumupimire gusa mu gahinda kenshi bakiwupima basanze urimo bwa burozi bwatewe umusaza gutabaruka.

Baca umugani ngo ushaka nyarubwana yangana n’ibibwana byayo, Gabby na Urusaro bahise bapanga gufatisha Vincent kugirango bazabashe kugera kuri Charles bitabagoye, bahise bahamagara polisi bayereka ya raporo yose uko byagenze mubuhindi ndetse na byabizami URUSARO yari yapimye. Burya ngo nta mukire ubyina nabi, byabaye ngombwa ko vincent ahita afungwa agakurikiranwa afunzwe. Iyi yari intambara ikomeye URUSARO yari atangiye kugaba kuri Charles.

Vincent akigera muri gereza Charles yamusuraga kenshi gashoboka ngo bapange uburyo azajya aburana nahamagazwa. Yihanangirije Vincent ko mu kuburana atagomba kuzarota avugamo izina Charles cyangwa Minisitiri. Buri buke Vincent agezwa imbere y’ubutabera Charles yagiye kumusura bamarana nk’amasaha abiri, dore ikiganiro bagiranye uko cyari giteye:

Charles: Vincent, ndagushimira ko witwaye neza nk’intwari kuva twatangira uriya mukino, ariko kandi wibuke y’uko utararangira ahubwo ubu ugeze mu rubuga rw’amahina aho ugomba gutsinda ibitego byinshi kandi by’ubuhanga, iyo dukina uriya mukino w’urupfu akenshi tujya no muri gereza ariko ntidutindamo kuko warabibonye birangira dufunguwe, niyo mpamvu ngusabye rero ngo ukomere ku ibanga ryacu kuko umvuyemo na Minisitiri ntiwaba umusize kandi badufunga nawe batakuretse. Icyiza rero n’uko wakomera, ngiye kubwira Mnisitiri turebe uburyo dosiye yawe twayiyobya niyo bagukatira humura nzayiyobya kuko iyi gahunda dukora irimo abagabo benshi bakomeye.

Vincent yumvaga aya magambo ateze amatwi ntacyo asubiza ariko arangije kumva asubiza Charles ati” Rero bosi, ngewe ndumva ndambiwe uyu mukino, ndumva nasaba umutoza akansimbuza kuko guhora mena amaroso birandambiye, mpora iteka nicuza amaraso yuriya muziranenge twamennye, nibe wenda nuriya musaza we yarakuze. Ndagusabye ibi nibirangira nkafungurwa uzampe akaruhuko mve mukazi ndarambiwe cyane ndetse bikomeye.

Bakiganira umucungagereza yahise aza aho bari bari ababwira ko yarambiwe kubihanganira asubiza Vincent muri gereza ako kanya Dr. Charles arataha, byari kuwa kabiri kuri uwo munsi nibwo bagombaga guherekeza umubiri wa papa Gabby saa tatu kandi saa cyenda nibwo hari ukuburanishwa mu mizi,  ariko mbere y’uko bajya gushyingura byabaye ngombwa ko abo kwa Gabby bacukumbura ngo bamenye neza umutungo umusaza yari asize kuko bashakaga guhaho undi mwana ise wa Gabby yari yarabyaye kuruhande, birumvikana rero ko byaringombwa kumenya imitungo yose umusaza yari asize.  Bagicukumbura babonye impapuro nyinshi cyane z’imitungo batari bazi birabatungura cyane. Dore imitungo basanze umusaza asize:

Mbere na mbere babonye impapuro zivuga imitungo ya kampani yabo y’ubwubatsi, bagenzuye neza basanze yanditse kubakobwa be babiri barutaga Gabby dore ko yari afite abana babiri gusa babakobwa ugashyiraho na Gabby hanyuma hakiyongeraho wa muhungu yari yarabyaye hanze. Bamaze kubonako kampani yanditse kuri abo bakobwa byabaye ngombwa ko bakomeza gucukumbura bahinguka kurundi rupapuro rugaragaza umurage wa Gabby, ariko umurage wa Gabby wo wari utangaje kuko ngo yari yaramuraze imigabane 60% yari afite mu bitaro byitwa Miracles Hospital ltd, iyo mibagabane yinjizaga miriyoni 400 mu mwaka, nyuma kandi yari yamuraze n’inzu z’ubucuruzi zinjizaga agera kuri miriyo 200 mu mwaka.

Gabby yatunguwe no kumva ko ise afite imigabane myinshi muri byabitaro byo kwa Charles, yahise amenya n’impamvu ise ariho yivuzaga. Mu mpapuro hagaragaragamo ko ibyo bitaro ari iby’abagabo bane harimo ise wa Gabby warufite 60% hakazamo Dr. charles warufitemo 10% hakazamo Minisitiri warufitemo 15% hakazamo na Majoro Jules nawe yari afite 15% cyokora amasezerano abo bagabo bari baragiranye yagaragazaga ko ibitaro babiragije Dr.Charels akabikurikirana, imigabane ya Majoro yo yari yanditse kuri wamwana we witabye imana aguye muri byabitaro, umwe Charles yafunzwe azira. Indi mitungo yagaragaraga yari ikompanyi itwara abagenzi uyu musaza yari afitemo imigabane 50%. Iyi migabane yinjizaga miriyoni 300 mu mwaka, iyi migabane kandi ni nayo yarazwe wa musore umusaza yari yarabyaye kuruhande, iyo kampani nayo yari ayifatanyije na Minisitiri ndetse na Majoro.

Indi mitungo yari isigaye yari amafamu yo mucyaro n’amazu akodeshwa menshi iyi mitungo ikaba yarasigaranwe na nyina wa Gabby nk’ingarigari. Umuhango wo gushyingura wabaye abanyacyubahiro bose bahari, hari umucamanza mukuri, Minisitiri, Dr. Charles, Majoro Jules, ndetse n’izindi nshuti z’umuryango zitandukanye. Ku ishyamba umucamanza mukuru niwe wayoboye umuhango wo gushyingura, hanyuma atangaza ko ibizamini bya polisi n’iby’abaganga byerekanye ko umusaza yishwe n’uburozi yatewe mu nshinge igihe kinini ndetse ukekwa akaba yatawe muri yombi, yaboneyeho n’umwanya atangariza abantu umutungo nyakwigenda yasize ndetse n’uburyo yasize araze abana be.  Mu gusoza yasabye abantu bose ko babishoboye bakwitabira urubanza rwari bube ku mugoroba rwa Dr. Vincent;

Iki gice dusoje ni icya karindwi cy’inkuru ndende ya “URUSARO.” Amatsiko ntashira, igice kirangiye kiguteguriza igikurikira. Tegereza igice cya munani gikurikira ntabwo gitinda…

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Inkuru ndende ya “URUSARO” Igice cya karindwi

  1. claire March 22, 2018 at 2:18 pm

    Mbega inkuru ibabaje wee ubanza imizinga igiye kuvamwo imyibano pe!

  2. Teacher March 24, 2018 at 3:02 pm

    Ngo ni nk’abana da. umunsi umwe narindi mubiro bya manager haza umwarimu abaza impamvu abandi babahembye we ntahembwe. Manager yahise ahamagara ushinzwe imishahara aba ahise aza kuri sacco asanga teacher bamwohereje nubundi gutegereza. dore ikiganiro bagiranye:
    Manager: Ese iki kibazo cyatewe n:iki?
    uhemba: uyu yaje muri SACCO avuye muri BPR mpindura nimero nibagirwa guhindura izina amafaranga asubizwa BNR. ariko ntasiba kuza guteza akavuyo mu office ambaza ngo aho bigeze
    Manager: Reka njyewe abarimu mbafata nk’abana ntacyo biriya biba bitwaye ntibyakwicira akazi. azatdgereza agaruke ntiwabikoreye Report se?
    Narababaye mbura icyo mvuga iminwa iruma ndikubasaba decouvert ndaceceka ngo nanjye batanyohereza gutegeteza ariko ntahana number nbaza manager nti burya niba mwarimu umufata nk’umwana ariwe ukwigisha cyane ko nawe wiga ubwo wowe uri iki wigishwa n’umwana? aranyihorera ariko nubu ndabyibuka nkabura iherezo ry’ibi bintu pe.

Comments are closed.