Kamonyi-Kagame Cup: Abakobwa ba Kayenzi bihanije aba Mugina, Abahungu ba Rukoma batsinda Nyarubaka

Imikino y’igikombe cyitiriwe Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Akarere yasojwe kuri iki cyumweru tariki 25 Werurwe 2018. Ikipe y’Umurenge wa Rukoma ( Abahungu) izahagararira Akarere ku rwego rw’Intara, Abakobwa ba Kayenzi babe aribo bazaseruka.

Imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Akarere yasojwe kuri iki cyumweru tariki 25 Werurwe 2018 ku kibuga cy’Umurenge wa Runda. Isize ikipe y’Abahungu ya Rukoma ariyo yegukanye intsinzi ikazahagararira Akarere ku rwego rw’Intara mu gihe ikipe y’Abakobwa b’Umurenge wa Kayenzi ariyo izaserukira Akarere.

Abakobwa ba Kayenzi na Mugina mbere ko bacakirana.

Mu mikino yabaye, Ikipe y’Umurenge wa Rukoma yatsinze iy’Umurenge wa Nyarubaka ibitego 2-1 mu gihe ikipe y’Abakobwa y’Umurenge wa Kayenzi yihanije iy’Umurenge wa Mugina aho yayitsinze itayibabariye ibitego 5-0.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu atangiza umukino.

Mu bakobwa, Kayenzi yabaye iya mbere yahembwe Igikombe n’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu(150,000Fr), imyenda yo kwambara mu kibuga hamwe na Tereviziyo nini mu gihe ikipe yabaye iya kabiri yahembwe Amafaranga ibihumbi ijana hamwe n’Umupira( Ballon).

Ikipe y’Abahungu ya Rukoma yegukanye Igikombe, ihembwa amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu(150,000Fr), ihabwa imyenda yo gukinana, ihabwa Tereviziyo nini mu gihe iya Nyarubaka yabaye iya kabiri yahembwe ibihumbi ijana(100,000Fr), hamwe n’umupira wo gukinana.

Uwayo Damien ukinira ikipe ya Rukoma yabwiye intyoza.com ati ” Inshingano twari twarihaye yo gutwara igikombe uyu mwaka tuyigezeho, ishyaka twagize no gushyira hamwe kimwe no kumva ko abaturage baturi inyuma ryagombaga gusiga dutwaye igikombe kuko umwaka ushize twageze ku mukino wa nyuma baturega ko twakinishije umunyeshuri badukura mu irushanwa, ubu rero twaje tutagira icyasha kandi dufite kwiyemeza kudasanzwe no gushyigikirwa.”

Mbarushimana Epa, umukinnyi wa Nyarubaka mu ikipe yabaye iya kabiri mu bahungu yagize ati ” Twatsinzwe, mu by’ukuri burya mu mukino w’umupira w’amaguru byose birashoboka habaho gutsinda no gutsindwa ariko n’ikibuga mu by’ukuri cyatubihirije, badutwaye igikombe nta kundi.”

Etienne Mugambira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka yagize ati ” Tuzize ikibuga kibi, ntabwo twari tumenyereye gukinira muri ibi byondo, ikibuga cyatunaniye, si ubuhanga baturushije kuko n’ibitego byabo ni amakufura, nitwe twababanjije nubwo dutsinzwe, ni bimwe nyine bavuga ngo ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.

Imikino y’Igikombe cy’umurenge Kagame Cup yagaragayemo ishyaka ry’Abaturage bakunda amakipe yabo y’Imirenge. Mbanda Gervain yaje gufana ikipe y’umurenge avukamo aturutse Gasabo ya Kigali, yagize ati ” Nkunda ikipe y’Umurenge wa Rukoma mvukamo, ishyaka ryacu si irya vuba nk’Abanyarukoma kuko mu busanzwe dushyigikira ibikorwa, dufite kandi ubuyobozi butwegera imibereho y’ikipe tukayigira iyacu kuko abana baba bagiye gukina ni abacu, twagombaga gutsinda kuko twaritanze, ni ibyishimo.”

Iyi mikino yitiriwe Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Akarere nubwo yasojwe amakipe yatsinze akaba azahagararira Akarere ku rwego rw’Intara, hagiye havugwa ikibazo cy’abiswe abahashyi ngo bica uburyohe bw’iyi mikino aho iki kibazo cyanagaragaye ku mukino wa nyuma wahuje abakobwa ba Kayenzi na Mugina bigatuma umukino wabo wagombaga kubanza uheruka uw’abahungu kuko bari bagifite ibyo batarakemura. Ikibazo cy’aba bahashyi turimo kugikoraho inkuru aho twaganiriye n”impande zitandukanye baba ba Gitifu b’Imirenge, Akarere hamwe n’abakinnyi n’abaturage.

 

Abaturage bitabiriye ku bwinshi iyi mikino.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →