Inkuru ndende ya “URUSARO” igice cyayo cya cyenda

Urukundo nyarukundo koko burya ngo nti rugurwa, no mubihe bibi rurakomeza kandi rugakomera. Mu gice cya munani cy’iyi nkuru duherukana Dr Vincent atekerereza URUSARO na Gabby ubugome bwa Dr Charles, kugeza no kuburyo ariwe wivuganye se wa Gabby. Duheruka kandi Dr Charles agambanira Dr Vincent aho yari afungiye muri gereza ngo yicwe hato atazamuvamo nubwo ntacyo yari asigaje, kurikira iki gice urarushaho gusobanukirwa

Ubwo URUSARO na Gabby batahaga bavuye kuri gereza, bagiye baganira ku magambo Dr.vincent yari ababwiye, Gabby we yumvaga ibirimo kumubaho ari nka filimi idasobanuye arimo areba kuko ntiyiyumvishakaga uburyo Dr.charles wabaye inshuti na se kugeza banashinganye kampani zitandukanye harimo n’ibitaro ariwe wamugirira nabi kugeza anamwishe, ikindi kandi ntiyibazaga ukuntu Minisitiri wakoranye na se akanamubera umujyanama yatinyuka kumugambanira ngo apfe ngo kugirango asigarane imitungo ye.

Yageze aho abwira URUSARO ati” Nkurikije ubucuti data yari afitanye na Minisitiri ndetse na Dr.Charles ndumva batatinyuka kugambanira data ngo bamwice urupfu nk’urw’imbwa yari umugabo ukomeye, ahubwo ubanza Dr. Vincent ari kubabeshyera ngo akunde atwanganishe bityo akunde anabegekeho icyaha. URUSARO yahise aturika araseka cyane ati “Burya uziko koko abantu mwavutse mu miryango yifite muba murabatesi! Ibyo wibwira ko bitabaho hanze aha nibyo byeze kuko nigakeya uzabona abantu batera imbere kugera kurwego rukomeye bataramennye amaraso y’abandi, ndetse n’abatayamennye usanga baba bafite ibindi byaha bikomeye bakoze nko kunyereza imisoro, cyangwa ubucuruzi bw’abantu ndetse n’ibindi byose bitemewe, niyo mpamvu niwitegereza uzasanga amategeko yo mu bihugu byinshi asa nagenga abakene n’abandi baba bakizamuka mu iterambere nyamara agakingira ikibaba abaherwe bakomeye, kandi ninabyo koko kuko aba bakire bica cyangwa bakijandika mu byaha bagamije gutuma imiryango yabo ikomeza kumererwa neza ku rwego mpuza mpahanga, ntibajya bita ku buzima bw’abandi ni nayo mpamvu uzumva akenshi hari abavuga ko abakire atari abantu.

Ahubwo Inama nakugira kanguka mu mutwe ubu nawe urwo rugamba rwo kwica bamwe ugamije kurengera umuryango wawe warutangiye. Bakiganira bari mu modoka bataha, bahingutse kuri kiriziya yari iri hafi ahongaho maze URUSARO abwira Gabby ko bibaye byiza yamusiga kuri kiriziya akabanza akajya kwambaza nyagasani akazamuba hafi murugamba rwo kwihorera kuwo yitaga ingirwa se yashakaga gutangiza!

Mbere yuko batandukana ariko, bavuye mu modoka babanza kuganira bahagaze hanze yayo byari n’amahire bari basanze misa ya nimugoroba itaratangira, mu biganiro bagiranye Gabby yakomeje gusaba URUSARO ko yamubabarira akazamuba hafi mu kurwanya Dr. Charles na Minisitiri gusa icyo batari bazi ni uko bari bagiye gushotora abagabo babarusha gukomera ku buryo uwavuga akawamugani ngo ushaka urupfu asoma impyisi ataba abeshye. N’ubwo Gabby yabonaga URUSARO afite umutima wo kumufasha kugaruza Imitungo ye, we yibwiraga ko ari urukundo rwabaye rwinshi gusa ntamenye ko URUSARO afite gahunda yo kwihorera kuruta uko afite gahunda yo gufasha Gabby ku bw’urukundo.

Bidatinze inzongera yo gutangira Missa yaravuze Gabby ahobera umukunzi we URUSARO maze amusoma ku itama amusezeraho kuko Gabby yari agiye gukomeza akajya murugo naho URUSARO akajya mu misa. Bakirekurana URUSARO yamanutse agana ku muryango wa kiriziya Gabby nawe azamuka agana aho yari yaparitse imodoka ariko ku bw’urukundo buri wese yagendeshaga umugongo kuko bombi bumvaga batakuranaho ijisho! Ako kanya ariko URUSARO yahise agera ku muryango arinjira naho Gabby we yari ataragera ku modoka, mugihe atari yagakata ngo arebe inyuma aho yajyaga yagiye kumva yumva akandagiye umuntu inyuma ye aho atarebaga, n’ubwoba bwinshi Gabby arahindukira ngo amusabe imbabazi.

Agihindukira yakubitanye amaso n’umukobwa utagira uko asa, mbese uwamwita kibona umwe ntiyaba akabije, yari yambaye inkweto nziza zumweru, n’agakanzu gatoya kagera kubibero, yari yambaye amadarubindi Manini afite inzobe idasanzwe, mbese yasaga n’uwahisemo ishusho aremwamo. Agikubitana amaso na Gabby uwo mwari yaramwenyuye naho Gabby we yahise yirukankira mu modoka ye ngo azane agatambaro amuhanagure kuko yari amwandurije inkweto cyane bigaragara, ariko umukobwa yahise amubwira ati ” Ihangane ntakibazo ndabizi bibaho kandi ningewe nakugiriye mu nzira  ahubwo umbabarire kuko nakwitambitse mbishaka ngirango ngusuhuze Gabby!

Mu bigaragara uwo mukobwa yari azi neza Gabby ariko n’ubwo Gabby nawe yabonaga amuca mu maso ntiyamwibukaga neza. ubwo bahise bicara mu modoka ya Gabby biba ngombwa ko bibwirana, uwo mukobwa yabwiye Gabby ati “Nitwa Iris njye ndakuzi cyane twariganye mu mashuri yinshuke ndetse twazaga iwanyu kenshi gashoboka, gusa naje kujya kwiga hanze nkigera mu mashuri abanza ninaho nakunze kuba wabona ariyo mpamvu utanyibuka, icyo nzicyo ni uko papa wawe yari inshuti magara ya data, ndi umukobwa wa Minisitiri nari nkubonye numva ngomba kugusuhuza niyo mpamvu nari mpagaze hano ariko imodoka yange nayiparitse hirya hariya. Nakomeje kubagenda inyuma kuva mu muhanda wo kuri  gereza kugera hano kuko numvaga nshaka kugusuhuza kandi mukuri sinari kugusuhuza uri kumwe n’uriya mukobwa kuko numvaga nshaka kugutungura! Ibi byose Iris yabivugaga yisetsasetsa.

Nubwo Gabby yari yishimiye kumenyana na Iris ariko yaguye muri koma akimara kumva ko ari umukobwa wa Minisitiri wabaga hanze yigihugu, cyokora ntabyinshi bavuganye uretseko yamubwiye ko yishimiye ku mumenya. Bidatinze baratandukanye umwe afata imodokaye n’undi iye barataha, Gabby we yageze iwabo afite amakuru menshi yo kubwira nyina ako kanya baricaye amutekerereza ibyo Dr. Vincent yari yamubwiye byose ndetse amubwira n’intandaro y’urupfu rwa se birangiye bajya inama ko bagomba kujya kubiganiririza umucamanza mukuru akabagira inama yuburyo bazatangamo ikirego kugirango amategeko abaheshe imitungo yabo ndetse nabo banyabyaha bahanwe.

Igice cya cyenda ku nkuru ndende ya URUSARO ni hano kigeze, igice cya cumi nacyo kiri munzira. Ushobora no kudukunda(like) kuri Facebook y’intyoza.com ukajya ubasha kubona izi nkuru kimwe n’andi makuru atandukanye ugezwaho na intyoza.com

Murenzi Sixbert / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Inkuru ndende ya “URUSARO” igice cyayo cya cyenda

  1. irimaso March 27, 2018 at 6:06 pm

    iyi nkuru kabisa imeze neza intyoza muri intyoza koko yemwe muranatyaye mukwandi ntawabahiga!

Comments are closed.