Kayonza: SACCO Dukire Ndego yasabye abari abakozi bayo kwirengera amakosa bakurikiranyweho

Abagabo babiri bahoze bakorera SACCO Dukire-Ndego yo mu Karere ka Kayonza, umucungamari n’ushinzwe inguzanyo bakurikiranywe mu rukiko ibyaha bitatu; Hari Guhimba no gukoresha inyandiko, Kurigisa cyangwa konona umutungo hamwe no Kwambura umutugo w’abaturage. Abaturage muri uru rubanza basaba indishyi zisaga Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uwahoze ari Umucungamari hamwe n’uwahoze ashinzwe gutanga inguzanyo muri SACCO Dukire-Ndego bombi barafunzwe. Bakurikiranyweho ibyaha bitatu bakoze ubwo bari mukazi. Ubuyobozi bwa SACCO bwabwiye urukiko ko ibyaha bakurikiranyweho bagomba kubyirengera ngo kuko siyo yabatumye.

Bashinjwa n’Ubushinjacyaha; Guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, Kurigisa cyangwa konona umutungo hamwe n’icyaha cyo Kwambura umutungo w’abaturage. Urubanza rwabaye tariki 19 Werurwe 2018, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu buryo no mu bihe bitandukanye aba bagabo bagiye bahabwa amafaranga n’abaturage bari baratse inguzanyo aho kuyashyira kuri konti z’abaturage bakayishyirira mu mifuka yabo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko ngo bafataga abanyamuryango batasabye inguzanyo bakabandikaho amadeni, hari no gufata amafishi y’abamaze kwishyura bakongeraho amafaranga bakabagumisha mu myenda, kuba ngo hari abanyamuryango barangije kwishyura ariko bagakomeza kubaka amafaranga n’ibindi.

Abaturage basaga 20 ngo bahuye n’ibi bibazo mu buryo butandukanue ariko icumi bonyine nibo babashije kubona uburyo bisunga ubutabera. Bafatanije n’ubushinjacyaha, bagaragaza ko nta mwenda babereyemo SACCO Dukire-Ndego, ko n’ikimenyimenyi basubijwe ingwate z’ibyangombwa by’ubutaka bwabo igihe buri wese watse inguzanyo yari amaze kwishyura.

Itegeko No 10/ 2009 ryo kuwa 14 z’ukwa 5 / 2009 ryerekeye ubugwate ku mutungo utimukanwa mu ngingo yaryo ya 11 ivuga ko uwahawe inguzanyo iyo asubijwe ingwate bivuze ko aba yarangije kwishyura.

Abaregwa ibi ntabwo babikozwa, bavuga ko nta faranga ry’umuturage bigeze bakira mu ntoki zabo. Ntabwo bemera ko n’ingwate bayisabaga, ngo icyo bakaga ni fotokopi y’ingwate y’icyangombwa cy’ubutaka mu gihe amategeko n’amabwiriza avuga umwimerere. Kuribo ibyo bakoze ngo byari mu mabwiriza bahabwaga n’umukoresha wabo ariwe SACCO. Kuba abaturage bagaragaza ibyangombwa by’ingwate by’umwimerere basubije ngo ubwo babihawe aba bari abakozi batakihakora.

Igenzura ryakozwe n’ikigo gishinzwe iby’Amakoperative mu Rwanda (RCA) muri iki kigo cy’imari cya SACCO Dukire-Ndego ryagaragaje ko hari amafaranga angana na Miliyoni zirindwi n’ibihumbi maganacyenda mirongo itandatu n’amafaranga magana atandatu mirongo ine n’icyenda( 7,960,649Fr) yaburiwe irengero.

Abaturage 10 bavuga ko barenganijwe n’aba bakozi babiri hamwe na SACCO bakoreraga, bisunze ubushinjacyaha basaba ko barenganurwa ndetse bagahabwa indishyi z’akababaro zigera kuri Miliyoni 61 z’amafaranga y’u Rwanda. Bavuga kandi ko SACCO Dukire-Ndego yabashoye mu manza ibarenganya aho ngo yabareze mu rukiko rw’ubucuruzi i Kigali ko bayambuye kandi ngo nta mwenda bayibereyemo.

SACCO Dukire-Ndego ntabwo ikozwa ibyo kwishyura indishyi zisabwa n’aba baturage, ivuga ko abari abakozi bayo uko ari babiri bagomba kuryozwa ku giti cyabo ibyo bakoze ngo kuko batatumwe na SACCO, nta naho ngo babigaragaza mu nyandiko.

Moses Sebudandi, umunyamategeko uhagarariye SACCO Dukire-Ndego muri uru rubanza, yabwiye intyoza.com ati ” Uru rubanza ni urubanza Nshinjabyaha, bariya wabonye babiri(twirinze gutangaza amazina yabo) barezwe n’ubushinjacyaha ariko banagobokeshamo ikigo mpagarariye ariyo SACCO Dukire Ndego. Twitabye mu rubanza nk’abarurezwemo, turagaragariza urukiko ko nta ruhare na rumwe mu bikorwa bariya bantu bakoze, ko ibyo bakoze babikoze ku giti cyabo kandi itegeko riruta ayandi mu Rwanda rivuga ko icyaha ari gatozi, ibyo bakoze rero bagomba kubiryozwa n’urukiko.”

Uru rubanza kuva rwatangira rumaze gusubikwa inshuro 6 ibintu abaturage baruzamo bavuga ko bibabangamiye cyane kuko ngo kuva iyo batuye baza ku rukiko bibatwara amafaranga ari hagati y’ibihimbi icumi na cumi na bitanu uko baje. Basaba ko bakoroherezwa rukihutishwa.

Urukiko ubwo rwaburanishaga uru rubanza, umucamanza yafashe icyemezo cyo kurusubika ku nshuro ya karindwi avuha ko ruzasubukurwa tariki ya 16 Mata 2018 aho kandi ngo urukiko ruzajya gushaka muri SACCO bimwe mubyo rwifuza kumenya rutabashije gusobanurirwa n’impande zihanganye mu rukiko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →