Inkuru Ndende ya “URUSARO” igice cyayo cya 13 ari nacyo cya nyuma

Ntabwo ari byinshi byo kuvuga kuko urugendo rwa URUSARO na Gabby rwabaye rurerure, rwagize kidobya nyinshi, benshi barababajwe, barishwe. Gusa ngo Abantu sibo Mana, kandi ngo Agati gahagaritswe n’Imana ntabwo gahungabanywa n’umuyaga ngo kagwe. Duheruka abacamanza biherera ngo baze  gutangaza umwanzuro ku rubanza rwa URUSARO, ese mama basohokanye iki!?  iherezo ry’urugendo rwa Gabby na URUSARO rirageze, kurikira!.

Bidatinze abacamanza bavuye mu mwiherero bagaruka mu myanya yabo maze umucamanza wari uyoboye urwo rubanza afata umwanya aravuga ati” Nshingiye kubirego byatanzwe n’ubushinjacyaha ndetse ngashingira no kuburyo uregwa yisobanuye, tunagendeye kumategeko agenga igihugu, dusanze ibirego byose byarezwe URUSARO nta shingiro bifite ndetse, twanzuye ko agomba gufungurwa ubu nonaha agasubira mu mirimo ye ndetse agahabwa indishyi z’akababaro nk’uko amategeko abiteganya.

N’ubwo bitari byemewe gusahinda murukiko ariko umucamanza akivuga ayo magambo abantu bose bitereye hejuru baranezerwa cyane ibintu byagaragaje agaciro rubanda nyamwinshi yahaga uwo mwari URUSARO. Cyokora n’ubwo byari bimeze bityo nta muntu wo kwa Minisitiri wigeze akandagira aho ndetse n’umushinjacyaha mukuru ntiyahageze. Itegeko ry’ubucamanza ryarubahirijwe ako kanya URUSARO ararekurwa atahana n’umukunzi we Gabby.

Byari ibyishimo bidasanzwe n’ubwo byari n’ihurizo rikomeye kwibaza ukuntu Gabby bwari gucya akarongora Iris kandi na URUSARO akaba araho Yipfumbase! Nyuma y’aho abantu bose bari baje kwishimira ifungurwa rya URUSARO, Gabby yahise amufata amujyana ahantu h’ibanga muri Hotel kumucumbikishiriza kuko yumvaga atizeye umutekano we neza. Yari hotel ifite umutekano ukaze ariko kandi itanagira akavuyo.

Ubwo bari mukirongozi kigana kucyumba bari babahaye batunguwe no guhura na Dr.vincent asohotse mucyumba yabagamo muri iyo Hotel,  Gabby na URUSARO barikanze cyane bashaka kwiruka baziko ari umuzimu bahuye ariko Dr. Vincent abasaba imbabazi ngo bavuge gahoro abagwire uko byagenze batamuteza ibibazo.

Ubwo baricaye baraganira maze arabatekerereza ati” Uku mundeba sindi umuzimu ninjye Dr. Vincent, ndabizi muziko napfuye ariko ndi muzima, burya nageze muri gereza maze Charles rukarabankaba arangura aha umucunga gereza milioni nyinshi ngo bandogere mu mafunguro, ariko uwo mucungagereza yanze kunyica ahubwo arancikisha, yambwiye yuko azi URUSARO Agnes ngo ndetse azi n’ibyo Charles yamukoreye byose, yambajije amakuru yose ndayamubwira maze ankodeshereza hano muri ayo mafaranga yari yahawe na Charles maze ansaba ko nzakora igishoboka cyose kugirango ubuzima bwa URUSARO bumere neza. Burya ni nange nohereje umwunganizi wakunganiye mumategeko. Naho uriya mugabo bahambye bavuga ko arinjye wiyahuye, ni umwe mubagororwa yari yarapfiriye muri gereza batanga amatangazo ngo benewe baze kumutwara barabura biba ngombwa ko ahambwa na gereza ariko ahambwa mu izina ryanjye maze nange barandekura nza hano.

Gabby na URUSARO baranezewe kuko bari bongeye guhura n’umugabo w’akamaro mu buzima bwabo, ntibatinze bavuga byinshi ahubwo bahise batekereza kukibazo cy’ubukwe bwari bube mu gitondo cyo kuwagatandu, bukeye bwaho.  Dr.vincent yahise amubwira ati ibyo bimparire nabitekerejeho wowe genda witegure ko ejo uzarongora ntakindi ibiribukurikireho ubimparire. Gabby yaratashye URUSARO araryama na Dr. Vincent ajya aho yaryamaga. Gabby yatashye yibaza ikintu Vincent yamwijeje azakora kiramuyobera ariko kuko yamwizeraga nk’umuntu uzi byinshi kuri ibyo bikomerezwa bari bahanganye ntiyagize impungenge. Byari biteganyijwe ko ubukwe buri bube mugitondo saa tanu, gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana byari kubera ahantu hamwe, Gabby yagombaga kujya gutora umugeni kwa Minisitiri hanyuma bakajya gusezerana imbere y’amategeko ari naho padiri yari bukomeze abahera amasezerano y’imbere y’Imana. Nk’ibisanzwe mubantu bategura ubukwe yaba kwa Minisitiri ndetse no kwa Gabby bari bashyashyanye bitegye ibirori, nubwo Gabby ndetse na Iris bose bari babizi neza ko ari umukino bagiye gukina ariko nta numwe wari ufite ubwoba kuko Gabby we yari yarigiriye inama ko nabona imigambi ye yanze azashimuta umukobwa wa Minisitiri kugeza yemeye kumuha imitungo ya se yabyanga akicisha Iris akumvisha Minisitiri ko na nyina wundi yabyara umukobwa.

Mu gitondo mu masaha ashyira saa yine Iris bari bamaze kumutegura ategereje umukwe, Minisitiri nawe yari yabukereye yiteguye guherekeza umwana we, yaba umupadiri ndetse n’umunyamategeko bari bubasezeranye bari abahezanguni ba Minisitiri. Bose bari biteguye kandi bari bageze kuri Hotel aho ubukwe bwari bubere, habura nk’iminota mirongo ine Iris yahamagaye Gabby amumenyesha ko barangije ariko Gabby amubwirako nawe habura gatoya ngo bahaguruke baze gufata umugeni bityo berekeze kuri hoteli aho amasezerano yabo bombi yari kubera.

Gabby yariteguye ararangiza abantu bo kumuherekeza nabo bari bahari ariko mbere yo guhaguruka Gabby yakiriye terefone imuhamagaye uretse ko ntawamenye  umuhamagaye uretseko we yahise agaragara nk’uwishimye cyane mumaso, ntakindi yavuze uretse ko yabwiye abamuherekeje ko aho ubukwe bwari bubere hahindutse. Mubusanzwe bwari bubere mu murwa rwagati ariko yababwiye ko bwimuriwe mu majyepfo y’umurwa muri Hotel Matunda, iyi ikaba yari inyubako y’umucamanza mukuru.

Mu minota mikeya haje imodoka ifata Gabby n’abasore bamwambariye izindi zitwara abakwe, barerekera baragenda, byari byitezwe ko aca kwa Minisitiri gutora umugeni ariko yababwiye ko byahindutse umugeni bari buhurire aho basezeranira. Bakigerayo basanze Dr.Vincent yateguye neza gahunda, padiri n’umunyamategeko wari kubasezeranya nawe yari yateguwe bose bahari, umugeni we ntawundi yari URUSARO Agnes umukunzi w’ibihe byose wa Gabby.

Ntibyanatinze amasezerano yarabaye ararangira abantu bose barimo bajujura bamwe bati”Gabby abenze umukobwa wa Minisitiri ko twumvaga ngo niwe ari burongore? abandi nabo bari banezerewe kuko bikundiraga muganga URUSARO kubi. K’uruhande rwo kwa Minisitiri ho bari bagitegereje abakwe baziko ari ugukererwa gusanzwe kwabayeho dore ko banahamagaraga fone ya Gabby akabihorera. Kandi ubwo abanyamakuru bandika ndetse nabakorera ibinyamakuru by’insakazamajwi n’insakaza mashusho bari bahuruye ngo batangaze ubukwe bw’umukobwa wa minisitiri. Dr. charles niwe wagombaga gushyingira Iris mbese niwe wari guhagararira umuryango.

Nka saa sita nibwo amakuru yo kuba Gabby yabenze umukobwa wa Minisitiri yamenyekanye kwa Minisitiri, ndetse bamenya neza neza ko yarangije gusezerana na URUSARO Agnes, cyari igisebo gikomeye ku muryango w’igikomerezwa nk’uwo, abanyamakuru bakibimenya batangiye gushakisha Iris ngo bamubaze ariko iris nawe akibyumva yahise yifungirana munzu ajya muburiri araboroga.

Aba banyamakuru bashatse kuvugisha na Minisitiri ariko abima amakuru neza, cyokora uwo munsi zari inkuru zishyushye mu itangazamakuru, bamwe bari banditse bati” umwana wa Minisitiri yabengewe kumuryango wa Kiriziya. Abandi bati” Gabby bamukangishije icyubahiro bituma abenga umukobwa wabo mu ibanga, abandi nabo bati” yabenzwe kumunsi we w’umunezero,…”

Uburakari n’umujinya byazibiranyije Minisitiri yiyemeza gukora ibishoboka byose agatsembaho URUSARO na Gabby ariko nyuma yo gukurikirana amakuru yaje gusanga umucamanza mukuru ariwe ubiri inyuma byose kandi ariwe nawe ubashyigikiye, ibintu byahise bimutera ubwoba kuko yibazaga ko ahanganye n’ikipe yoroshye ariko kuba hari hajemo umucamanza mukuru byo byari bibaye ikibazo gikomeye cyane.

Minisitiri na Dr.Charles bahise bagirana inama yihuse cyane, ngo barebe icyakorwa kandi bari bamenye neza ko Dr. Vincent atapfuye byose byari imikino. Ibibazo byababanye byinshi bapanga gutoroka ariko mu gihe batari bagatoroka Dr. Charles yahise atabwa muri yombi, umushinjacyaha nawe yahise yeguzwa na Minisitiri areguzwa kuko bitaribyemewe ko umuntu yatabwa muri yombi agifite ubudahangarwa. Bakimara kweguzwa batawe muriyombi bakurikiranwaho ibyaha byo kugambana, gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko munyungu zabo bwite, kwica umuntu, guhungabanya uburenganzira bwa muntu.

Burya koko ngo nta Nkuba ikubita umunyabugingo. Byarangiye aba bagabo uko ari batatu bitabye urukiko, wamucungagereza John, Dr. vincent bose bari abatangabuhamya bashinza aba bagabo. Byarangiye Minisitiri akatiwe imyaka cumi n’itanu kandi akamburwa impamyabumenyi zose afite. Dr.Charles we yari yahamijwe icyaha cyo gufata kungufu maze akatirwa burundu, naho umushinjacyaha akatirwa imyaka icumi y’ubufatanyacyaha nk’uko byateganywaga n’amategeko.

Urukiko kandi rwanzuye ko Gabby ahabwa imigabane n’indi mitungo yose se yaba yarasize. Ndetse byarangiye imigabane y’aba bagabo ifatiriwe na Leta kuko byagaragaye ko hari imisoro batigeze bishyura nkana bakayinyereza. Burya kandi koko utazi akazakura ngo abaga umutavu, Minisitiri, Dr.charles n’umushinjacyaha babonye ko barwaniye ubusa biyemeza kwandika ibaruwa basaba imbabazi umuryango wa Gabby na URUSARO. Imbabazi barazibahaye ndetse bababwira ko babababariye cyera ariko babibutsa ko imbabazi zidakuraho ibihano by’imbere y’amategeko. Guhera ubwo Dr.Vincent niwe wabaye umukuru w’imitungo yose ya Gabby naho umucamanza aba umujyanama mu by’amategeko.

Abahanga bavuga ko nta rugamba rutagira iherezo, Gabby na URUSARO bubatse umuryango mwiza bibaruka abana babiri b’abahungu. Iyo URUSARO yibukaga inzira yanyuzemo zose yaranezerwaga cyane kuba yarabashije gutsinda urugamba rutoroshye, burya koko ahakomeye niho hava amakoma kuko mu minsi mikeya gusa Gabby na URUSARO bari abamiriyoneri mu gihugu, gusa ibyo bakoraga byose byaherekezwaga n’urukundo kuko barakundanaga cyane ku buryo abantu bose iyo bashakaga kuvuga ngo runaka na nyiranaka barakundana cyane, bavugaga bati” Kanaka na Nyiranaka bakundana urwa Gabby ba URUSARO! Mbese, basize umugani mu rukundo. Burya kandi koko ngo nta hantu kure umuntu atava nta n’aho atagera! gusa icyiza ni ukwirinda kwanduranya.

Wowe wabanye natwe muri iyi nkuru Ndende ya “URUSARO” iki nicyo gice cya nyuma, niryo herezo ry’iyi nkuru. Turagushimiye, tukurarikiye kurushaho gukunda no gukundisha abandi intyoza.com kuko uretse amakuru asanzwe tuguha, hari ibindi bice bitandukanye by’inkuru ndende ugiye kujya ubona. Iyi nkuru igeze ku iherezo.

Kunda cyangwa kora like kuri page y’intyoza.com kuri Facebook ujye uhita ubona amakuru yose mashya.

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Inkuru Ndende ya “URUSARO” igice cyayo cya 13 ari nacyo cya nyuma

  1. Alpha April 6, 2018 at 8:57 pm

    wawouuuu,murakoze cyane kdi inkuru muyisoje neza.Tks intyoza

  2. soso April 9, 2018 at 5:57 am

    Ahwiiii, ndiruhukije rwose. Mbega urugamba rusojwe neza ariko rwasabaga ubwenge uretse ko hajemo n’amahirwe da!

Comments are closed.