Nyabarongo ikomeje gutanga ibimenyetso byo kuba yabuza bamwe kuyambuka(amafoto)

Kuva ahagana ku i saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa mbere tariki 30 Mata 2018, Uruzi rwa Nyabarongo ku muhanda Kigali-Muhanga rwasendereye mu muhanda, amazi yagiye yiyongera uko amasaha agenda akura kugeza aho abanyamaguru na moto batabasha kugenda mu muhanda. Gusa umuhanda nubwo hamwe huzuye amazi imodoka ziragenda. Dore amwe mu mafoto agaragaza uko byari byifashe:

 

 

Kuvakuri iki cyumweru ubwo Nyabarongo yatangiraga kuzura, ibinyabuzima bikurura inda ntabwo bibura guhunga amazi.

 

 

Aha Polisi yatangaga ubufasha ubwo imodoka itwara abagenzi yari izimiye, gusa ntabwo byatinze yahise ivamo ikomeza urugendo.

 

 

 

 

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →