Kamonyi: Umwarimu ngo yabonye abagenzuzi ba MINEDUC binjiye mu kigo akuramo ake karenge

Mu kigo cy’ishuri ribanza rya Nyarubare giherereye mu Murenge wa Nyamiyaga, kuwa mbere tariki 7 Gicurasi 2018 ahagana ku i saa cyenda n’iminota cumi ubwo itsinda rya MINEDUC n’abafatanyabikorwa bayo binjiraga muri iki kigo mu igenzura ku ireme ry’uburezi, umwarimu witwa MUJAWAMARIYA Christine ngo yahise ava mu kigo bucece agenda ubutarora inyuma, ubuyobozi bumushatse buramubura.

Aganira n’umunyamakuru w’intyoza.com, Mugenzi JMV umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyarubare yemeye ko uyu mwarimu Mujawamariya Christine yavuye mu kigo ku bushake kandi azi neza ko abashyitsi ba MINEDUC baje kuko ngo baje ahari ndetse yababonye. Avuga ko mu kumushaka yamuhamagaye ubugira kabiri ntafate terefone ye ngendanwa.

Yagize ati” Itsinda ry’ubugenzuzi rya MINEDUC ryinjiye mu kigo arimo, yarababonye. Hari mu gihe cy’i saa cyenda n’iminota nk’icumi. Ni umwarimu utagira ishuri rihoraho yigishamo, gusa uyu munsi yagombaga kuba ari kwigisha mu mwaka wa gatatu.”

Akomeza agira ati” Ubwo twarimo dusura amashuri kuko twahereye mu mwaka wa gatandatu(P.6), twumvise abanyeshuri basakuza, kubera ko uri muri iri shuri uba ureba mu kigo hose nashakishije ahatari umwarimu nsanga niwe udahari, muhamagaye kabiri kuri terefone ye ntabwo yanyitabye kandi yacagamo. Ubwo najyaga ku muryango kubakira yari mu kigo kandi yarababonye, tukinjira tugatangira igenzura yahise acaho.”

Uyu muyobozi, avuga ko kuri uyu wa kabiri tariki 8 Gicurasi 2018 atigeze abona uko amuvugisha, gusa ngo ku muvugisha nta kundi uretse ku musaba ibisobanuro mu nyandiko nawe akamusubiza mu nyandiko. Avuga ko byamubabaje kubona abona abashyitsi binjiye mu kigo agahitamo kugenda atavuze, yanamuhamagara akamwihorera.

Mwarimu  Mujawamariya Christine ntabwo yemeranywa n’ibivugwa n’uyu muyobozi, abihakana yivuye inyuma. Yabwiye umunyamakuru ko kutaba mu kigo byo rwose atari ahari, gusa ashimangira ko atagiye kubera abonye abashyitsi, ko ahubwo yagiye mbere yaho kubera akabazo yari agize kamutunguye nk’umugore.

Yagize ati” Ndakubwiza ukuri kose gushoboka, nagize ikibazo ndavuga ngo reka njye kureba ukuntu ngikemura, noneho nje nsanga bo baribahageze mpita nkomeza gahunda nyine, mpita  nitahira. Ikibazo cya ntunguye kubera ko hano nta bwiherero bw’abakobwa bagira ( icyumba cy’umukobwa) buhaba, nagiye gushaka uko nirwanaho kubera ko saa sita simba natashye. Ntabwo ari ibyo ngibyo rwose byabiteye kuko nari naniteguye nta kibazo nari mfite.

Kuba umuyobozi w’ikigo ahamya ko abashyitsi binjiye mu kigo ndetse akajya kubakira uyu mwarimu ahari ariko ngo mu kanya gato gusa nta menye uko agiye, mwarimu agira ati ” Ni ukumbeshyera rwose, ntabwo ibyo byigeze bibaho rwose, ngenda nta n’imodoka n’imwe yari ihaparitse.”

Gusa na none, mwarimu avuga ko nubwo nta kibazo azi afitanye n’uyu muyobozi we ngo ntabwo azi icyamuteye ku mubeshyera. Ahamya kandi ko no kuvuga ngo yaramuhamagaye aramubura ngo sibyo kuko nubwo terefone yari yayisize ngo n’igihe yagarukiye ntabwo yigeze asanga muri terefone ye ko ya muhamagaye akamubura.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bagize itsinda rya Minisiteri y’uburezi hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bari muri iki gikorwa cy’igenzura rigamije iterambere ry’ireme ry’Uburezi, bahamya ko uyu mwarimu yababonye akagenda ubutareba inyuma. Kuri bo, ngo byabaye ikibazo ariko babura igisubizo dore ko ngo na nyirubwite nyuma nta wamuciye iryera ngo abashe ku mubaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Kamonyi: Umwarimu ngo yabonye abagenzuzi ba MINEDUC binjiye mu kigo akuramo ake karenge

  1. Laurence May 10, 2018 at 5:00 pm

    uyu mwarimu noneho arandangije pe

    ubu se ko muvuga ngo ireme ry’ uburezi koko rizava he niba umuntu mukuru Uzi neza akazi yasabye agashaka , akamenya ninshingano ze agera aho gutekereza gutya, ibi bibereke nyine ko ari nako asanzwe.

    nkaba bajye babasezerera bahe abana b’ intore akazi bo bazagakora babikunze kuko bagashaka . murakoze

  2. Laurence May 10, 2018 at 5:03 pm

    niba asanzwe akora nabi ababishinzwe babyiteho asezererwe nta mpaka. kuko afire ibyo yikekaga byinshi
    Niko kwigendera kdi ibyo ni nagasuzuguro k’ indengakamere

Comments are closed.