Kamonyi: Umugabo arakerakera ku gasozi atinya kugirirwa nabi n’umugore bashakanye

Mugemana Evaliste, yashakanye na Uwamwezi Jacqueline, batuye mu Murenge wa Rugalika, bamaranye imyaka igera kuri 15. Uyu mugabo, yahungishijwe n’ubuyobozi aracumbitse kubwo kutizera umutekano we mu rugo bitewe n’umugore yashatse.

Mugemana Evaliste, avuga ko ikibazo cyo kuba ubuzima bwe buri mukaga nta muturage utuye mu Mudugudu wa Kabarama, Akagari ka Nyarubuye ho mu Murenge waRugalika utakizi ngo kuko kenshi aribo bamutabaye umugore amumereye nabi.

Mugemana, ibibazo by’urugo rwe avuga ko byamurenze kugera n’aho kuri uyu wa Kabiri Tariki 22 Gicurasi 2018 ahitamo kubishyira mu nteko y’abaturage atari uko ngo yabishakaga, ahubwo ngo ni amaburakindi. Yaje muri iyi nteko avuye aho acumbikishirijwe n’ubuyobozi nyuma yo kumeneshwa n’umugore.

Yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ati” Umugore wanjye Uwamwezi si uwo ninjiye, naramushatse dusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko, tumaranye imyaka igera kuri 15 ndetse tubyaranye abana bane, yambujije amahoro n’ubu si ndi murugo.”

Akomeza ati” Kuri uyu wa gatandatu ushize yatashye yasinze asanga nahiriye inka, natetse, yemwe nagaburiye n’abana, mubonye ndavuga nti si ndi bugire amahoro kuko nti bwari ubwambere, akenshi akunda kurara ku gasozi. Yarampamagaye ati urabizi Mugemana, ntii!, umunsi wawe wageze, yahubuje idirishya nari ndyamyemo arikubise ifuni, rigwa imbere, abana bavuza induru, n’urugi yari atangiye kuruhonda ndatabarwa.”

Guhera muri iryo joro, Mugemana ubuyobozi bw’Umudugudu n’irondo bwahisemo kujya kumucumbikishiriza. Bukeye ku cyumweru ubuyobozi bw’Umudugudu bwagiye mu kibazo, Umugore ngo ababwira ko nta gihe afite, ko yigiriye gusenga.

Mugemana yabwiye intyoza.com kandi ati “ Ndirukanwa iwanjye ndi umugabo, ndakerakera mu gasozi, nyamara ubu iyo nza kuba ari njye umubuza umutekano mba narajyanywe intambike, mba se ndi mu kigo ngorora muco cyangwa mfunze bavuga ko ngo nabujije umugore amahoro.”

Ubwo yavaga mu nteko y’abaturage, Mugemana yijejwe ko kuri uyu wa gatatu tariki 23 Gicurasi 2018 ubuyobozi bw’Umudugudu bufatanije n’izindi nzego zo mu Mudugudu bajya mu buryo bwimbitse ikibazo cye.

Nshimiyimana Emmanuel, umukuru w’Umudugudu wa Kabarama yagize ati” Kubera ko ntari mpari, ushinzwe umutekano yagiye mu kibazo umugore abata murugo arigendera, ku cyumweru ni mugoroba uyu mugabo yaje kundeba, nyuma yo kuganira naramubwiye ngo agende agere murugo arebe ko umugore yacururutse, ariko nta n’iminota 10 ishize abaturage baje biruka bambwira ngo wa mugabo umugore yari amwishe arimo kumenagura inzugi, narababwiye ngo bagende barebe uko bamukura mu rugo, bamubwire ahunge.”

Umukuru w’Umudugudu avuga ko nyuma yo kwicarira iki kibazo mu nteko y’abaturage bagize Umudugudu, nyuma kandi yo kugerageza uburyo bwose umugore yaboneka mu nama ariko ntayibonekemo kandi ngo yahageze, ikibazo ngo kirongera kwicarirwa n’Inama y’abagore-CNF ku rwego rw’Umudugudu hamwe n’izindi nzego bafatanya. Mu gihe kirananirana ngo biteguye kwitabaza izindi nzego.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →