Kamonyi: Bane mu bakekwaho gucuruza abana b’abakobwa barafunze

Inzu iri mu Mudugudu wa Wimana, Akagari ka Kivumu ho mu Murenge wa Musambira, yafatiwemo abasore batatu bari mu nzu n’abana b’abakobwa bakuwe Kigali. Nyiri iyi nzu nawe yarafashwe, bose barafunze. Byose ngo byabaye mu ijoro rya tariki 27 Gicurasi 2018.

Ubucuruzi bw’abana b’abakobwa burakekwa mu nzu batatu basanzwemo bari kumwe n’abasore mu Murenge wa Musambira tariki 27 Gicurasi 2018. Abasore batatu bahise bafatwa hiyongeraho na nyiri nzu. Abana b’abakobwa batwawe kuri Isange ngo bafashwe mu rwego rw’imitekerereze, bahabwe ubufasha kandi ngo hanakurikiranwe impamvu nyakuri yatumye basangwa aho bafatiwe.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu Mudugudu wa Wimana, bahaye amakuru umunyamakuru w’intyoza.com ko iyi nzu yafatiwemo aba bana b’abakobwa, bidatunguranye kuri bo ngo kuko si ubwambere hinjizwa abana b’abakobwa.

Mbabazi Modeste Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, yatangarije intyoza.com ko nubwo amakuru atangazwa n’abaturage ari ay’uko aha hantu hakorerwaga ubucuruzi bw’abana b’abakobwa, ngo ntabwo biremezwa, ngo harimo gukorwa iperereza.

Yagize ati” Biravugwa, bikavugwa gutyo ariko ubugenzacyaha icyo buriho bukora, abo bana basanzwe muri urwo rugo bari  ahantu hatari iwabo kandi baharaye, bose kandi bakomoka i Kigali, ni abana batava inda imwe baje mu buryo butandukanye, kubera ibyo byose abantu bibaza byatumye natwe dufata umwanya wo kugira ngo dutekereze, dukurikirane turebe koko ibivugwa ibyo aribyo, bashobora kuba bavuga ibyo habera ibindi byaha, byose biracyari mu iperereza.”

Abana b’abakobwa uko ari batatu ngo baracyari bato, ntabwo barageza ku myaka y’ubukure, no muri aba bahungu bafashwe nabo ngo harimo abakiri bato nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha. Nyiri nzu, ngo ntabwo asobanura impamvu nyakuri yari itumye bari mu nzu ye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →