Kamonyi: Minisitiri Mukabaramba yagaye imyitwarire y’Abayobozi asabira bamwe ibihano

Ari mu Nteko y’abaturage b’Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugarika tariki 29 Gicurasi 2018, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu-MINALOC, Mukabaramba Alvera yanenze bamwe mu bayobozi mu kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage. Yahavuye asabiye bamwe ibihano byo mu rwego rw’akazi.

Dr Alvera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, mu nteko y’abaturage yo kuwa 29 Gicurasi 2018 yabereye mu Kagari ka Nyarubuye ho mu Murenge wa Rugarika, yanenze imyitwarire n’imyifatire ya bamwe mu bayobozi mu kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage. Yasize asabiye bamwe ibihano byo mu rwego rw’akazi.

Intandaro yo kunenga aba bayobozi no kugira bamwe basabirwa ibihano, yaturutse ku bibazo yagaragarijwe n’abaturage, aho usanga ngo basuzugurwa, babwirwa nabi n’abakagombye kubafasha, ukubogama kw’abamwe mu bayobozi, abaturage bahabwa gahunda ngo bakemurirwe ibibazo bagategereza bagaheba n’ibindi.

Ibi byaje gukomera aho bamwe mu bayobozi basabwaga gutanga ibisobanuro kubyo abaturage babavugaho maze ugasanga babikwepa cyangwa se bakerekana ko batabizi. Hari n’uwabajijwe azamura intugu imbere ya Minisitiri aho gusubiza.

Minisitiri Mukabaramba nyuma yo kumva ibibazo by’abaturage n’akarengane kabo, nyuma kandi yo kugira bimwe afashamo ubuyobozi bw’Akarere guha umurongo, yagarutse kuri bamwe mu bayobozi banenzwe n’abaturage.

Yagize ati” Ndagaruka ku muyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Rugarika( Etat Civil), utera ubwoba! Buriya umuturage ntashobora guhagarara hariya ngo abeshyere umuyobozi, niba mubikora byaba ari ibintu bibi, Ntabwo mugomba gutera ubwoba abaturage, kandi hano abaturage bareze abayobozi benshi.”

Yakomeje agira ati” Aho kuyobora umuturage no kumwereka aho anyura mwebwe murababwira nabi, Veterineri w’Umurenge akazi ke ni ako kubwira abaturage nabi, umuturage yari ari hariya arira, ntabwo yaza kurira hariya akubeshyera, n’ukuntu wigize wazamuye intugu hariya ngira ngo abantu babibonye, nagira ngo kiriya kibazo mugikurikirane( yabwiraga umuyobozi w’Akarere n’abo bari kumwe), Veterineri mu Muhane mukurikije uko ibihano by’abakozi bigenda bikurikirana, ntabwo iriya ari imyifatire y’umukozi, atuka abaturage kandi yabigaragaje, natwe yadusuzuguye.”

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere yakira abaturage.

Kuba hari bamwe mu bayobozi basangwa n’abaturage aho kubakemurira ibibazo bakabuka inabi cyangwa se bakabarerega aho kujya kubakemurira ibibazo, Minisitiri Mukabaramba atangaza ko bakosorwa, bagirwa inama, bihanangirizwa byananirana bagahanwa.

Mu gihe abayobozi bakuru bamanuka mu baturage gufatanya n’inzego zihari kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage, Minisitiri atangaza ko bibafasha mu kumenya uko abayobozi bakora n’uko abaturage babiyumvamo, kumenya uko abaturage bitwara imbere y’abayobozi n’uko abayobozi bitwara imbere y’abaturage, ko bifasha kandi mu miyoborere myiza igihugu gishyize imbere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →