• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/08/25
Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
19/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma
19/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB
19/08/25
Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage

Kamonyi: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari basaga 30 bahinduriwe ifasi

Umwanditsi
June 17, 2018

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari basaga 30, babiri bashya n’abakozi ba biri mu Mirenge ya Rukoma na Runda bashinzwe imicungire y’abakozi, imari n’ubutegetsi bahinduriwe aho bakoreraga. Iki gikorwa, Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko kigamije impinduka nziza mu kazi n’ubwo bamwe batishimiye uburyo cyakozwemo.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa basaga 30 b’Utugari dutandukanye mu Karere ka Kamonyi ndetse n’umukozi umwe w’Umurenge wa Runda n’uwa Rukoma bashinzwe imicungire y’abakozi, imari n’ubutegetsi ( Admin) bimuwe mu ifasi bakoreragamo.

Abimuwe bose nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice yabitangarije intyoza.com tariki 15 Kamena 2018, ngo ni ku mpamvu zigamije impinduka mu kunoza imikorere cyane ko ngo abenshi bari barambye aho bakoreraga.

Alice Kayitesi yagize ati ” Twahindiye admin ( Umukozi ushinzwe imicungire y’abakozi, imari n’ubutegetsi) wa Rukoma ajya Runda. Uwa Runda ajya Musambira, Aba ES Cells ( abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ Utugari) twahinduye bo ni benshi bagera kuri 30 sinabibuka aho bavuye n’aho bagiye, icyari kigambiriwe ni ukurushaho kunoza akazi kuko abenshi mu  bimuwe bari bamaze igihe kinini bakorera aho bari.” Akomeza avuga ko ngo banahaye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 2 bashya amabaruwa abinjiza mu kazi.

Mu gihe Umuyobozi w’Akarere atangaza ko izi mpinduka zigamije kuzana imikorere inoze mu kazi ndetse no gukura bamwe aho bari bamaze igihe kitari gito, bamwe mu bakozi batangaza ko iki gikorwa kitabashimishije kuko ngo gikozwe habura iminsi mike ngo babazwe ibyo bakoze( Evaluation). Kuzabazwa iby’ahantu ngo batamaze n’ukwezi bakorera, bataranamenya cyangwa ngo bamenyere, babibonamo nk’igikorwa cyihutiwe. Iri bazwa cyangwa igenzura ( Evaluation) ngo riteganijwe mu ntangiriro za Nyakanga 2018.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Mayor says:
    June 19, 2018 at 2:19 pm

    Meyor rwose wahubutse cyane waribubimure barangije evaluation yabo ubwose guhinduranya gusa nibyo byihutirwaga Muri kamonyi koko??? Wabuze ibindi ukora byakubakira izina.ahhhh .

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5847 Posts

Politiki

4098 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1005 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga